“Kugira ubumuga si ukubura ubushobozi” ni imvugo imaze kwimakazwa byumwihariko mu bihugu nk’u Rwanda, aho abafite ubumuga bahawe umwanya mu iterambere ry’igihugu ndetse banashyirirwaho uburyo buborohereza gukora nk’abandi badafite ubumuga.

Si mu Rwanda gusa abafite ubumuga bahawe uburenganzira bakwiye ndetse bakiteza n’imbere, ahubwo no mu bindi bihugu bitandukanye by’Afurika nka Kenya, hari abiteje imbere badaheranywe n’ubumuga bafite.

Nubwo hakiri urugendo rurerure kuri uyu mugabane kugira ngo abafite ubumuga bahabwe agaciro bakwiye, hari abatangiye kukihesha badategereje kugahabwa n’undi.

Julius Mbura, Paulina Daniels, na Linda Gakuru bose bakomoka muri Kenya ni ingero nziza.

Bagaragaza ko nubwo igihugu cyabo, Kenya, kitarimakaza umuco wo guha agaciro abafite ubumuga ndetse no kubaha uburenganzira nk’ubw’abandi, bo bafashe iya mbere biteza imbere mu mirimo itandukanye bakora.

Julius Mbura, ufite ubumuga bwo kutabona, akaba asanzwe ari Umukozi Ushinzwe Ubukangurambaga (Advocacy Officer) muri inABLE , ikigo gifasha abafite ubumuga muri Kenya.

Ni mu gihe Paulina Daniels, ukoresha izina rya DJ Wiwa mu kazi akora ko kuvanga imiziki, afite ubumuga bw’ingingo (Cerebral Palsy). Naho Linda Gakuru, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Safaricom Investment Cooperative, afite ubumuga bwa Dyslexia na ADHD.

Linda Njoki Gakuru

Screenshot 2024-12-23 145403

Photo: Linda Gakuru afite ubumuga butagaragara bwa Dyslexia na ADHD.

Linda Njoki Gakuru ni umugore ufite umugabo n’abana batatu, uw’imyaka 21, 18, na bucura ufite imyaka umunani.

Nubwo afite ubumuga butagaragara bwo kugorwa no gusoma (Dyslexia) ndetse n’indwara kutabasha kwitonda (ADHD), Gakuru akaba ari umwe mu bakangurambaga k’ubumuga butagaragara, aho arwanya imyumvire y’abadafata Dyslexia, ADHD, Autism, n’izindi ndwara ziterwa n’ibibazo by’ubwonko nk’ubumuga.

Gakuru kandi yiteje imbere biciye mu kazi akora kajyanye no gucunga ibyagurishijwe ndetse n’iyamamazabikorwa muri Safaricom Investment Cooperative.

Avuga ko yamenye ko afite Dyslexia akuze, ndetse byamugoye mu myigire ye. Ashimira cyane umwarimu wamwigishije icyongereza, Mrs Njoroge, aho yamufashije kumenya gusoma.

Ati “Yaremeraga agakora amasaha y’umurengera kugeza abonye ko menye gusoma. Yafataga igitabo akansomesha, kandi ngomba kubikora. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa gatanu…..byari ibintu bigoye cyane, ariko byaramfashije.

Gakuru avuga ko ubwo yatangiraga akazi, umukoresha we atari azi ko abafite ubumuga bwa Dyslexia, ati “Ubwo natangiraga akazi, numvaga nshaka kwemeza kubera ko buri wese yambonaga nk’utuzuye, gusa ubu ndabizi ko umukoresha wanjye yishimiye imikorere yanjye.”

Agaragaza ko abakoresha bagomba kumenya neza abakozi babo kugira ngo bamenye ibibazo babana nabyo byaba uburwayi cyangwa ubumuga.

Zimwe mu mbogamizi yahuye na zo yaba mu mashuri ndetse no mu kazi zirimo kutumvwa ndetse no kudahabwa agaciro kubera ikibazo cyo kutamenya gutambutsa ubutumwa no kugorwa no gusoma.

Gusa nyuma yo gushakana n’umugabo we, avuga ko yamubereye umugisha mu buryo bwose bumufasha kubana n’ubumuga bwe kandi akiteza imbere.

Umwana muto wa Gakuru, bucura bwe, akaba afite ubumuga bwa Autism.

Gakuru yemeza ko kuba yarakuranye ubumuga byamufashije kumenya uko arera ndetse anafasha umwana we ufite ubumuga.

Ati “Nk’umuntu ufite ubumuga byaramfashije gufasha umwana wanjye ufite ubumuga kuko nanjye nabinyuzemo, nzi uko bimera gusebywa, n’ibindi bibabaza umuntu ufite n’ubumuga.”

Ashimira cyane kandi umukozi we wo mu rugo wamufashije ndetse ukinamufasha byumwihariko mu kurera abana.

Gakuru agaragaza ko hakiri imbogamizi k’ubafite ubumuga muri Kenya, kubera ko batarahabwa agaciro bakwiye ndetse na serivisi nziza.

Kugira ngo adaheranwa n’agahinda, Gakuru avuga ko akunda gukora imyitozo y’umubiri muri ‘Gym,’ cyangwa akagenda n’amaguru ati “najyaga ‘gym’ cyane ariko nza kubihagarika mu 2022 ubwo nakoraga impanuka y’imodoka maze ngira ikibazo k’umugongo.”

Gakuru ashimira ibigo nka Mastercard na InABLE biri gufasha abafite ubumuga byumwihariko ubutagaragara (Invisible disability).

Gusa agaragaza ko akeneye imodoka imufasha gutwara umwana we ufite ubumuga, yaba agiye ku ishuri ndetse no kwa muganga mu gihe akeneye ubuvuzi bwihuse kuko akunda kubukenera.

Paulina Daniels (DJ Wiwa)

WhatsApp Image 2024-12-20 at 6.18.16 PM

Photo: Paulina Daniels (DJ Wiwa) akoresha amano mu kuvanga imiziki kubera ubumuga bwa Cerebral Palsy afite.

Paulina Daniels (DJ Wiwa) ni umukobwa ufite ubumuga bw’ingingo (Cerebral Palsy).

Cerebral Palsy ni ubumuga butuma zimwe mu ngingo z’umubiri zidakora neza bitewe no kugira ikibazo k’ubwonko mbere yo kuvuka.

Atitaye kuri ubwo bumuga yavukanye butuma bimwe mu bice by’umubiri we birimo intoki bidakora, DJ Wiwa akora akazi ko kuvanga imiziki (deejaying), aho akoresha amano ye.

Mu buto bwe, umubyeyi we (mama we) ntiyarafite gahunda yo kumujyana ku ishuri ariko kubera ko yariraga cyane avuga ko ashaka kujya aho inshuti ze zijya buri munsi, birangira avuye ku izima amujyana ku ishuri.

DJ Wiwa yari umuhanga cyane mu ishuri, ndetse ntiyigeze atangirira mu ikiburamwaka (nursery) ahubwo yahise atangirira mu wa mbere w’amashuri abanza, nyuma aza kwerekeza mu ishuri ry’abana bafite ubumuga ryitwa Joytown Special School riherereye mu mujyi witwa Thika muri Kenya.

Ubwo yari asoje amashuri, yasabye umuryango we ko yajya kwiga kuvanga imiziki (deejaying) gusa bamusaba ko yabanza agashaka akazi gasanzwe, akabona amafaranga, yazanamufasha gutangira uwo mwuga.

Ubwo yatangiraga gushaka akazi abifashijwemo na mushiki we, bazengurutse ibigo byinshi ariko nta mukoresha numwe washakaga kumuha akazi. Mushiki we avuga ko hari naho bageze urupapuro rumusobanura (CV) rukajugunywa mu mwanda abireba, bikamutera agahinda gakomeye.

DJ Wiwa yihanganiye ibyo byose kuko yari amaze kumenyera gucunaguzwa kubera ubumuga afite, maze atangira gushaka indi mirimo yakwikorera.

Abifashijwemo n’abavandimwe be, DJ Wiwa yaje gutangira kugurisha amaherena, maze nyuma y’igihe abasha kubona igishoro cyo kujya kwiga kuvanga imiziki (deejaying) I Nairobi.

Ati “kuva mu buto bwanjye, umuziki ni byose kuri njye.”

Mu gutangira uyu mwuga wo kuvanga imiziki, ntibyari byoroshye kuri we kuko yagorwaga cyane no gukoresha amano ku cyuma kivanga imiziki.

Ati “nasabye Imana kumfasha kubimenya vuba, maze Imana iramfasha ndabimenya ndetse cyane.”

Kuri ubu DJ Wiwa ni mpuzamahanga mu kuvanga imiziki.

DJ Wiwa agaragaza ko ubuzima buhenze cyane k’umuntu ufite ubumuga kurusha utabufite. Ati “Kwiyishyurira ibikenerwa byose biba bigoye cyane byumwihariko iyo udafite aho ukura ubushobozi hahoraho.”

Avuga ko ikibazo gikomeye cyane akunda guhura na cyo ari ukwishyura ubukode ndetse akaba afite inzozi zo kuzagira inzu ye bwite kuko byamworohereza ubuzima.

Mu buzima busanzwe DJ Wiwa afite isaha, ikorana na telefoni ye, imufasha kwitaba no guhamagara adakeneye undi wamufasha.

Julius Mbura

WhatsApp Image 2024-12-20 at 12.27.35 PM (1)

Photo: Julius Mbura afite ubumuga bwo kutabona.

Julius Mbura ni umusore ufite ubumuga bwo kutabona. Akaba ari Umukozi Ushinzwe Ubukangurambaga (Advocacy Officer) muri inABLE , ikigo gifasha abafite ubumuga muri Kenya.

Mbura yavutse abona bisanzwe, gusa umunsi umwe akiri muto abyuka atabasha kureba, ati “igitondo kimwe narabyutse nisanga mu mwijima maze nsubira kuryama kuko nacyetse ko bwije, ariko nkumva abana bakina hanze, mpita ngerageza kubyuka ariko kureba bikomeza kwanga.”

Yakomeje agira ati “nabwiye mama wanjye ko ntashobora kureba maze tugerageza gushaka igisubizo, njya kwivuza ku mavuriro atandukanye, ndetse tuzenguruka n’insengero zitandukanye.

Mbura avuga ko nyuma y’umwaka umwe n’igice yatangiye kongera kubona gakeya, aho yashoboraga kubona ibara ry’ikintu ariko muri rusange ntabone icyari cyo, ariko nyuma yaje kubwirwa n’abaganga ko hari amahirwe menshi yo kongera kutabona burundu.

Mu 2019 ubwo yajyaga kwiga mu ishuri ry’amategeko, Mbura yongeye guhuma burundu.

Mbura avuga ko agihura n’abantu bafite ivangura by’umwihariko ku bafite ubumuga, ati “abantu ntibazi kubana n’abafite ubumuga, baba bagufata nk’umutwaro kuri bo. Usanga n’inshuti zidashaka guhura nanjye kuko ziba zizi ko ndi bubaremere.”

Mbura yakoraga mu byerekeranye n’amategeko ariko aza guhindura ajya mu bukangurambaga bw’abafite ubumuga.

Ati “nshimishwa cyane no gufasha abandi abafite ubumuga ndetse no guhindura uburyo bafatwa. Ubunararibonye n’ubushobozi mfite mbukoresha mu kubafasha, kandi iyo niyo mpano ushobora guha ufite ubumuga.”

Yakomeje ati “nagerageje gukora uko nshoboye kose kugira ngo ntaba umutwaro ku muntu uwariwe wese ndetse nigenge.”

Mbura avuga ko akomezwa cyane n’amagambo ya sekuru we, aho yamubwiye ati “ushobora kuba impumyi mu buryo bwose ariko ntuzabure icyerekezo mu buzima bwawe.

Ati “niyo mpamvu ngerageza kuba umuntu utandukanye.”

Mu ishyaka afite ryo guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo no guha agaciro ubushobozi bwabo, Mbura avuga ko akoresha urubuga afite mu kwerekana ko byose bishoboka.

Muri gahunda yiswe “Unstoppable,” Mastercard ku bufatanye na InABLE bakaba bari mu bukangurambaga bwo guca umuco wo guha akato no gusuzugura abafite ubumuga by’umwihariko mu rubyiruko muri Afurika yaba mu mashuri ndetse no mu kazi.