Donald Trump, uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk umuyobozi wa minisiteri yo kunoza imikorere ya leta (Department of Government Efficiency).

Mu itangazo rye, Trump yavuze ko Musk azafatanya n’umushoramari mu by’imiti Vivek Ramaswamy mu kuyobora iyi minisiteri nshya, aho yabahaye inshingano zirimo gusenya ‘bureaucracy’ ya guverinoma, kugabanya gusesagura kwa leta, no kuvugurura inzego za leta.

Gusa iyi minisiteri Trump yashyizeho, ntabwo ari minisiteri nshya yemewe n’amategeko, dore ko iyemewe n’amategeko ishyirwaho n’itegeko ry’Inteko Nshingamategeko kandi ikagira abakozi babarirwa mu bihumbi.

Mbere yo guha aba bombi aka kazi, Trump yari yatangaje ko Pete Hegseth umunyamakuru wa Fox News wahoze ari umusirikare, ari we uzaba minisitiri w’ingabo, naho John Ratcliffe, wahoze ari umudepite wa Texas n’umushinjacyaha, akaba azayobora urwego rw’ubutasi rwa CIA.

Elon Musk yari yarijejwe uwo mwanya, dore ko uyu muherwe wa mbere ku isi yatanze imari nini cyane mu kwiyamamaza kwa Trump.

Musk ni umushoramari ufite sosiyete zikomeye ku isi zirimo X yahoze yitwa Twitter.

Ni mu gihe mugenzi we Ramaswamy mu ntangiriro z’uyu mwaka yiyamamarije kuba umukandida w’Abarepubulikani ku mwanya wa Perezida ahanganye na Trump, gusa aza kwisubira ashyigikira Trump.

Ubwo Ramaswamy yatangiraga kwiyamamariza kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragazaga natorwa azirukana 75% by’abakozi ba leta agafunga n’ibigo byinshi bikomeye, birimo FBI, Minisiteri y’Uburezi, n’ikigo kitwa ‘Bureau of Alcohol, Tobacco, Firearms and Explosives.

Vivek Ramaswamy

Photo: Vivek Ramaswamy, wahoze ahanganira na Donald Trump kuba umukandida w’Abarepubulikani ku mwanya wa Perezida, yahawe umwanya muri leta ku ngoma nshya ya Trump.

Trump yagaragaje ko Musk na Ramaswamy bazakorana na White House, ndetse n’ibiro bishinzwe ubugenzuzi bw’ingengo y’imari, mu guhangana no “gusesagura gukabije na forode” bitwara asaga tiriyari 6.5 z’amadorali buri mwaka mu bikorwa bya leta.

Uyu mugabo, uherutse gutorerwa kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko kandi Musk na Ramaswamy bazaba barangije akazi kabo bitarenze tariki 4 Nyakanga 2026, ku munsi w’ubwigenge bwa Amerika.

Mu itangazo rye, Trump yagize ati “Guverinoma ntoya, ikora neza, na ‘bureucracy’ nkeya, izaba impano ikwiriye Amerika ku isabukuru ya 250 y’Ubwigenge.”

‘Bureaucracy’ isobanurwa nk’inzira nyinshi zidasobanutse kandi zitinda mu mikorere y’ubutegetsi runaka mu gufata ibyemezo.

Naho Elon Musk, muri iryo tangazo, yagize ati “Ibi bizanyeganyeza cyane imikorere ya leta, n’uwo ari we wese ufite uruhare mu gusesagura kwa leta, kandi ni abantu benshi”.

Biteganyijwe ko Donald Trump azatangira akazi muri White House tariki 20 Mutarama 2025.