Follow
Minisiteri y'uburezi 'MINEDUC' kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo by'amashuri byasubukuwe.
Iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku mibare y’icyorezo cya Marburg imaze iminsi itangazwa na Minisitiri y’Ubuzima, aho yagabanutse cyane bigaragara.
MINEDUC kandi yasubukuye imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe ubwo icyorezo cya Marburg cyari gitangiye kugaragara mu Rwanda.
Iyi Minisiteri yashimangiye ko nta kigo cy’amashuri cyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima gusa.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri basabwe na MINEDUC gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg, by’umwihariko “himakazwa umuco w’isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.”
MINEDUC yibukije kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso by’uburwayi bwa Marburg bakihutira guhamagara 114 kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.
Umurwayi wa mbere wa Marburg yagaragaye mu bitaro byo mu Rwanda mu mpera za Nzeri uyu mwaka. Mu bipimo 1410 bimaze gufatwa, abantu 64 banduye iki cyorezo, 47 baragikira, babiri bakaba bari kuvurwa, naho 15 kimaze kubahitana.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano muri rusange ku bw'umusanzu...
“Kugira ubumuga si ukubura ubushobozi” ni imvugo imaze kwimakazwa byumwihariko mu bihugu nk’u Rwanda, aho abafite ubumuga ba...
Abagera kuri 13 bahitanwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu karere ka Bulambuli mu Burasirazuba bwa Uganda nk’u...
Ibihumbi by’abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano kuri...
Umukambwe John Alfred Tinniswood wari umugabo ukuze kurusha abandi bose ku isi yitabye Imana ku myaka 112.