Follow
Minisiteri y'uburezi 'MINEDUC' kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo by'amashuri byasubukuwe.
Iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku mibare y’icyorezo cya Marburg imaze iminsi itangazwa na Minisitiri y’Ubuzima, aho yagabanutse cyane bigaragara.
MINEDUC kandi yasubukuye imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe ubwo icyorezo cya Marburg cyari gitangiye kugaragara mu Rwanda.
Iyi Minisiteri yashimangiye ko nta kigo cy’amashuri cyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima gusa.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri basabwe na MINEDUC gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Marburg, by’umwihariko “himakazwa umuco w’isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.”
MINEDUC yibukije kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso by’uburwayi bwa Marburg bakihutira guhamagara 114 kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.
Umurwayi wa mbere wa Marburg yagaragaye mu bitaro byo mu Rwanda mu mpera za Nzeri uyu mwaka. Mu bipimo 1410 bimaze gufatwa, abantu 64 banduye iki cyorezo, 47 baragikira, babiri bakaba bari kuvurwa, naho 15 kimaze kubahitana.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.