Guverinoma y'u Rwanda yemeje izamurwa ry'umusoro w'itabi n'inzoga mu nama y'aba-Minisitiri yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Gashyantare 2025.

Muri iyi nama hemerejwemo imishinga y'amategeko n'amateka harimo ayerekeye imisoro n'amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw'igihugu bwo gushyira mu bikorwa Gahunda y'lgihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yabwiye Televiziyo y'u Rwanda ko imisoro yaganiriweho mu nama y'aba-Minisitiri irimo imisoro yarisanzwe iriho ariko ntitangwe muri serivisi zose nk'umusoro ku nyungu (TVA).

Yavuze ko telefoni ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bigiye gutangira kwishyuzwa umusoro ku nyungu (TVA).

Inama y'aba-Minisitiri yashyizeho kandi imisoro itari isanzwe iriho kuri serivisi z'ikoranabuhanga ziva hanze y'u Rwanda (Digital services tax) zirimo gukoresha Netflix, Amazon, ndetse n'ibindi.

Murangwa yavuze ko habayeho amavugurura ku misoro mu rwego rwo gukomeza guteza imbere u Rwanda, ndetse no gushyira mu bikorwa NST2 kandi bikaba bisaba amikoro, dore ko igihugu kiri mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Yahishuye ko iyi misoro yose itazahita igiraho icyarimwe, ahubwo ari gahunda y'imyaka itanu, ati "Buri mwaka hari imisoro twateganyije ko izagenda ishyirwaho kandi tuzabisobanura neza kugira ngo ababishinzwe n'abo bireba bose babyumve neza."

Murangwa yavuze ko kandi habanje gukorwa ubushishozi bwimbitse mbere yo gushyiraho imisoro mishya ndetse no gukora amavugurura, ati "Twarabishishoje cyane dusanga ko iyo misoro ni ibintu bishoboka. Ntabwo twemeje imisoro idashoboka."

Murangwa Yusufu

Photo: Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi yavuze ko imisoro mishya yashyizweho n'iyavuguruwe yabanje gukorerwa ubushishozi.