Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yatangaje ko hagiye gushyirwaho inzira zigenewe bisi zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, Ntirenganya yagaragaje ko ikibazo umujyi wa Kigali uri kurwana nacyo mu gutwara abagenzi kitakiri icy’umubare wa bisi, ahubwo ari ukureba uburyo zakwihuta, ntizitinde mu nzira.

Yagize ati “Mu masaha abantu bajya ku kazi cyangwa se y’umuvundo, turimo turateganya ko nibura twatangira gukora igerageza ryo gushakira bisi inzira yayo yonyine, ku buryo kuvuga ngo hari umuvundo cyangwa ntawuhari, ibyo ngibyo bitazigera biyikoma mu nkokora.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo ikibazo cy’umubare muto w’imodoka zitwara abagenzi cyashyizweho iherezo ubwo hongerwagamo izirenga 200 mu bihe bitandukanye, zirimo 100 zageze mu Rwanda mu mpera za 2023.

Gusa abatega izo bisi mu Mujyi wa Kigali bakomeje kugaragaza imbogamizi bahura nazo zirimo gutinda mu nzira kwazo.

Ntirenganya avuga ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange byakagommbye kunozwa kugeza aho umuntu ufite imodoka ye ashobora kuyisiga mu rugo akajya gutega bisi, cyangwa akayiparika ahantu runaka agatega bisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, we yagaragaje ko polisi itazihanganira abatwara abantu mu buryo butemewe, bifashishije imodoka zabo bwite cyangwa iz’ibigo runaka.

Ati “Abantu baraza bagashyira imodoka zabo mu marembo ya gare bagahamagara abantu burira bisi, abantu bakava muri gare bakiruka bagana za modoka…..Birumvikana ko baba babangamye, kandi iyo ubangamye icyo gihe na polisi natwe tuzamo.”