Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.

Ibi Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda yabivugiye mu muhango wo Kwegera Abaturage wabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru, 16 Werurwe 2025.

U Bubiligi bumaze igihe bugaragaza ko buri ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gushinja u Rwanda kugira uruhare mu intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse bukomeje guhuruza amahanga buyasaba gufatira ibihano u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwagize uruhare rukomeye mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo arimo na jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ndetse bukomeza gukurikirana u Rwanda ngo rudatera imbere.

Yagize ati "Abagize uruhare ndetse ruruta urw'abanya-Rwanda mu mateka (mabi u Rwanda rwanyuzemo) yatumye ibintu bimera gutyo, ni bo abo ngabo n'uyu munsi bakidukurikirana, batubuza amahwemo."

Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwihanangirije u Bubiligi inshuro nyinshi, nyuma y'uko iki gihugu gikomeje kwivanga mu iterambere ry'u Rwanda, yongeraho kubihanangiriza.

Ati: "U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica abanya-Rwanda.....bukajya butugarukaho. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n'ubu ngubu."

Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda nta ruhare na ruto rufite mu ntambara zibera muri Congo. Ati "Iyi ntambara ya Congo abantu bagize iy'u Rwanda, ntabwo ari iy'u Rwanda, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga nicyo turwana nacyo."

"U Rwanda ntabwo ari rwo rwatwaye abanya-Rwanda muri za Gisoro, muri Uganda, i Masisi, Rucuro, n'ahandi."

Kagame muri BK Arena

Photo: Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari mu muhango wo Kwegera Abaturage wabereye muri BK Arena.

GmKHLSwagAAKK6W

Photo: Umuhango wo Kwegera Abaturage mu Mujyi wa Kigali yabereye muri BK Arena kuri iki Cyumweru.