Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagambo n'u Burundi, nyuma y'uko Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yongeye gushotora u Rwanda.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na B&B Kigali, Mukuralinda yavuze ko nta mpamvu y'uko u Rwanda rwaterana amagambo n'u Burundi nyamara ibihugu byombi byaratangiye ibiganiro bigamije gukemura amakimbirane bifitanye.

Perezida w'u Burundi, Ndayishimiye Evariste, aherutse kumvikana ashinja u Rwanda kugira umugambi wo gutera u Burundi, gusa ashimangira ko yizeye ingabo ze ndetse ko hari intambara nyinshi zarwanye ariko ntizimenywe na benshi. Ibyo yabitangaje ubwo yari ari mu rusengero i Burundi.

Mukuralinda yabwiye B&B Kigali ko u Rwanda rudashaka guhubukira gusubiza Perezida w'u Burundi, ahubwo ko rukwiye kubanza rukitonda rukamenya impamvu iri inyuma yabyo.

Yagize ati "Nta guhubuka, ugomba kubanza kwicara ukayasesengura, ukareba aho yayavugiye, abo yabwiraga, ukibaza impamvu, ndetse ukanareba neza ibyavuzwe kuko ku mbuga nkoranyambaga akenshi bakwereka igice cy'ibyavuzwe, ntibakwereke ikiganiro cyose."

"Tugomba kwitonda tukabanza tukabisesengura, ntiduhutireho gufata icyemezo kuko ngo bavuze ibintu bibi ku ngabo. Tugiye muri ibyo byaba ari nko guterana amagambo kandi atari ngombwa."

Mukuralinda yagaragaje ko kandi mu gihe u Rwanda rwakwifuza gusubiza u Burundi rwabinyuza mu biganiro ibihugu byombi byatangiye.

U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwatangiye ibiganiro n'u Burundi bigamije kugarura umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi, ndetse byanatuma umupaka ubihuza wongera gufungurwa.

Ni mu gihe Ndayishimiye w'u Burundi nawe yari aherutse gutangaza ko igihugu cye kiteguye kugirana ibiganiro n'u Rwanda kugira ngo hagaruke umubano mwiza hagati y'ibi bihugu by'ibituranyi nk'uko byagenze mu myaka itanu ishize.

Alain Mukuralinda

Photo: Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda.