Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko abantu 3,200 bandura virusi itera SIDA buri mwaka mu Rwanda.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa y'iminsi ibiri yateguwe na Strive Foundation Rwanda, aho yahawe abanyamakuru ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo batange umusanzu mu kurwanya virusi itera SIDA mu gihugu.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko muri iyi minsi hari kugaragara ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, byumwihariko mu rubyiruko.
Dr. Ikuzo yavuze ko mu bipimo biherutse gufatwa, hagaragaye umubare munini w'abakobwa bari hagati y'imyaka 15 na 24 banduye virusi itera SIDA.
Yasobanuye ko ahanini abo bakobwa banduzwa n'abagabo bakuru, kubera ko umubare munini w'abagabo bakuze batitabira gahunda zo kwipimisha ngo bamenye uko bahagaze.
Imibare ya RBC kandi igaragaza ko abantu ibihumbi 230 bafite virusi itera SIDA mu Rwanda, aho muri abo, 97 ku ijana bafata imiti igabanya ubukana.
Ni mu gihe Abantu 2,600 bahitanwa na virusi itera SIDA buri mwaka mu Rwanda. Iyi mibare igaragaza ko mu ntara y'Uburasirazuba ndetse n'Umujyi wa Kigali hari abantu benshi bafite virusi itera SIDA kurusha ibindi bice by'igihugu.
Dr. Ikuzo yagaragaje ko hari abantu bataraha agaciro kwirinda virusi itera SIDA ngo bubahirize gahunda zo kuyirinda, dore ko igihari ntaho yagiye.
Yavuze ko abagabo, byumwihariko abakuze, badakunda kwitabira gahunda zo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo bamenya uko bahagaze, ahishura ko biri mu mpamvu abana b'abakobwa bari kwandura iyi virusi cyane ugereranyije na basaza babo, kubera ko ari bo bagenda bakanduza abo bakobwa.
Dr. Ikuzo yavuze ko byibuze umuntu agomba kwipimisha virusi itera SIDA rimwe mu myaka ibiri kugira ngo amenye uko ahagaze, gusa inshuro zikiyongera mu gihe ari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abakora uburaya, ndetse n'abaryamana bahuje ibitsinda.
Yashimangiye ko kandi abamaze kwandura virusi itera SIDA bakwiye gufata imiti neza, dore ko itangirwa ubuntu, ndetse bakanirinda kwanduza abandi bakoresha agakingirizo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina.
Bamwe mu bafite virusi itera SIDA bagaragaje ko hari abantu bayifite ariko batinya kujya gufata imiti aho itangirwa kugira ngo hatagira ubabona.
RBC yibutsa abaturage ko abamaze kwandura virusi itera SIDA badakwiye guhabwa akato, ndetse ko nabo badakwiye kwiheba kubera ko mu gihe uwanduye afata imiti neza, abaho neza.
U Rwanda rufite intego yo kurandura SIDA mu mwaka wa 2030.
Umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda, Muramira Bernard, yavuze ko bifuza ko aho umuntu wese ari agerwaho n'ubutumwa bwo kurwanya virusi itera SIDA.
Yerekanye ko igihugu gitanga amafaranga menshi kugira ngo kigeze serivisi zo kurwanya virusi itera SIDA ku baturage kandi ku buntu, bityo nta muntu udakwiye guha agaciro kurwanya iyi virusi kugira ngo irandurwe mu Rwanda.
Strive Foundation Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu, ndetse utegamiye ku leta cyangwa idini, washinzwe mu 2003, aho uharanira imibereho myiza ya rubanda, byumwihariko urugufi.
Photo: Abanyamakuru ndetse na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bahuguwe mu byerekeranye no gutangaza amakuru kuri virusi itera SIDA.
Photo: Abitabiriye aya mahugurwa, yabaye ku wa 11 na 12 Werurwe 2025, basabwe gutanga umusanzu mu kurandura virusi itera SIDA, bashishikariza abantu kwirinda kuyandura ndetse no kuyanduza ku bayifite.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.