Ingabire Marie Immaculée, wari Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane ‘Transparency International’ ishami ry'u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 9 Ukwakira 2025, azize uburwayi.

Ingabire, wabayeho n'umunyamakuru, yitabye Imana afite imyaka 64.

Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's degree) mu masomo y’Uburinganire n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yakuye muri Kaminuza ya Pretoria.

Yari afite kandi afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza ya Lille.

Ingabire ni umwe mu bantu 20 bashinze Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane mu Rwanda mu 2004. Muri Werurwe 2015, yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango.

Mu gihe yamaze ayobora Transparency International Rwanda, uyu muryango wahembwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) nk’ikigo giteza imbere imiyoborere myiza mu 2012.