Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ingengabitekerezo ya jenoside ari virusi mbi urubyiruko rukwiriye kwirinda, rukayikumira kandi rukayirwanya rwivuye inyuma.
Ibi yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku barenga ibihumbi bibiri barimo urubyiruko ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zinyuranye bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, ryabereye mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatanu.
Madame Jeannette Kagame, wari umushyitsi mukuru muri iri huriro, yagaragaje ko jenoside atari ikiza cyangwa indwara itungurana.
Ati: “Ni umugambi wo kurimbura igice cy’abantu, utegurwa kandi ugashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi mu buryo burambuye, kugeza aho abantu bategura n’uko bazayihakana.”
Madame Jeannette Kagame yasabye abitabiriye uyu muhango kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kuko ari virusi mbi, ati “Ingengabitekerezo ya jenoside na virusi mbi, mukwiriye kujya muyibona hakiri kare maze mukayirinda, mukayikumira, mukayanga, mukanayirwanya.”
Yagaragaje uburyo urubyiruko rwitabiriye iri huriro ngarukamwaka rukwiye kwibuka urungano rwabo rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Dukunde u Rwanda rwacu kuko nta wundi uzabidukorera, mube abarinzi b’amateka b’ukuri…uko ni ko kwibuka iteka urungano rwanyu rwishwe muri jenoside tuzirikana uyu munsi.”
Photo: Ihuriro ry’Urubyiruko rizwi nk’Igihango cy’Urungano, ryabereye mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatanu, ryitabiriwe n'abarenga 2000.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.