Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano muri rusange ku bw'umusanzu zatanze mu gutuma igihugu "gikomeza kuba icyitegererezo mu karere no hanze yako."

Perezida Kagame yabitangaje ku wa 30 ukuboza 2024 ubwo yageneraga izi nzego zishinzwe umutekano ubutumwa busoza umwaka wa 2024.

Yagize ati "Ba Ofisiye, abagore n'abagabo mu ngabo no mu nzego z'umutekano mu gihe dusoza undi mwaka, ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane umusanzu wanyu mu gukorera igihugu cyacu."

Yashimiye kandi umuhate n’ubunyamwuga bwaranze Inzego z'Umutekano, ati “Umuhate wanyu, imyitwarire myiza n'ubunyamwuga byakomeje gushimangira indangagaciro n'umutekano by'igihugu cyacu no mu bihe bigoye, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje ati “Uyu mwaka wasuzumye ukwigira kwacu mu buryo bwinshi, ariko ibikorwa byanyu byatumye u Rwanda rukomeza kuba icyitegererezo cy'amahoro, umutekano, n'iterambere mu karere no hanze yako.”

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kwizihiza imyaka 30 igihugu kibohoye, n’imyaka 20 u Rwanda rumaze rugira uruhare mu bikorwa by’amahoro by’umuryango w’abibumbye.

Ati “Ibi bikorwa birerekana umuhate wacu wo kubaka u Rwanda rw'amahoro n'iterambere, tunatanga umusanzu mu mutekano w'Isi yose. Uruhare mufite mu gukomeza guteza imbere inyungu z'igihugu no guharanira umutekano n'imibereho myiza y'abaturage ni ingirakamaro cyane.”

Yabasabye gukomeza guharanira gukurikiza amahame y'ubunyangamugayo n'umutimanama biranga inzego z'umutekano mu Rwanda no kuba maso biteguye guhangana n'ibibazo by'umutekano mu rwego rwo "kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere, kandi rwunze ubumwe."

Perezida Kagame yifurije abari mu nzego z'umutekano n’imiryango yabo "kugira iminsi mikuru myiza n’umwaka mushya muhire wa 2025."