Follow
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka “Walk to Remember” rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025.
Perezida Kagame yifatanyije n’urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri, abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, ndetse n’abandi.
Ni urugendo rwatangiriye ku biro by’Akarere ka Gasabo ku Gishushu, rusorezwa kuri BK Arena i Remera ahabereye umugoroba wo kwibuka.
Hari hashize imyaka igera kuri itandatu Walk to Remember idakorwa, dore ko yaherukaga kuba mu 2019 kubera impamvu zitandukanye zirimo Covid-19, mu gihe umwaka ushize yasubitswe kubera imvura.
Walk to Remember ni kimwe mu bikorwa byatangije Icyumweru cy’Icyunamo ndete n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mugoroba wo kwibuka, Umuyobozi wa Ibuka, Dr. Gakwenzire Philbert yavuze ko kwibuka aya mateka bifasha abanya-Rwanda mu “guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira ubusa no kuzirikana ubuzima bwabo, gutekereza no kwibukiranya inkomoko y’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yavuze ko kandi uyu aba ari umwanya wo kugaya buri wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byumwihariko abayobozi bo muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri batigeze bitandukanya n’imitekerereze ya gikoroni.
Dr. Gakwenzire yagaragaje ko kwibuka bifasha mu kwegera urubyiruko no kurushishikariza kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda bityo bikarutera imbaraga zo kuyazirikana, ndetse no kurinda igihugu uyu munsi ndetse no mu bihe bizaza.
Mu gitondo cy’uyu munsi Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari batangije Icyumweru cy’Icyunamo ndete n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bacanye urumuri rw’icyizere ndetse banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Photo: Perezida Paul Kagame yitabiriye Walk to Remember yari imaze imyaka itandatu idakorwa.
Photo: Perezida Paul Kagame yanitabiriye umugoroba wo kwibuka wabereye muri BK Arena.
Photo: Abitabiriye umugoroba wo kwibuka (Night to Remember) bacanye urumuri rw'icyizere.
Photo: Umugoroba wo kwibuka wabereye muri BK Arena, aho witabiriwe n'ibihumbi by'abanya-Rwanda ndetse n'inshuti z'u Rwanda.
Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bashya nk'uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyan...
Ingabire Marie Immaculée, wari Umuyobozi w’Umuryango Urwanya Ruswa n'Akarengane ‘Transparency International’ ishami ry'u Rwa...
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Israel n'umutwe wa Hamas bateye intambwe ya mbere mu bwu...
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwiteza imbere binyuze mu ishoramari, Ur...
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ingengabitekerezo ya jenoside ari virusi mbi urubyiruko rukwiriye kwirinda, rukayikumi...