Follow
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwanda, yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibi Dr Kalinda yabivuze ubwo hazirikanwaga abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazizwa kurwanya umugambi wayo mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero kuri iki Cyumweru, ubwo hanasozwaga Icyumweru cy’Icyunamo.
Dr Kalinda yavuze ko amashyaka ya politiki n’abanyepolitiki bagize uruhare runini mu gusenya ubunya-Rwanda, aho babishyigikiwemo n’u Bubiligi, bwari bugamije gushyamiranya abanya-Rwanda kugira ngo bubayobore mu nyungu zabo.
Yagize ati “Ababiligi bakoresheje politiki mbi y’ubukoloni, bashyamiranyije abanya-Rwanda, babaremamo amoko, bababwira ko ntaho bahuriye. Bityo bakaba baragize uruhare runini mu kwangiza ubumwe bw’abanya-Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Bafashije (Ababiligi) gushyiraho amashyaka ya politiki ashingiye ku moko nka Parmehutu na APROSOMA, no kubiba amacakubiri n’ubwicanyi bwibasiye abatutsi. Iyo politiki mbi ikaba yarashingiweho n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri ikaza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Uyu muhango wo kwibuka abanyepolitiki barwanyije umugambi mubisha wa Jenoside yakorerwaga Abatutsi witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu ndetse n’abahagarariye imiryango y’abishwe bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero.
Witabiriwe kandi n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, abadepite, abasenateri, ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye.
Photo: Umuhango wo kwibuka abanyepolitiki witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru zitandukanye z’igihugu.
Perezida wa Sena y’u Rwanda yavuze ko kwibuka no kurwanya akarengane n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kumva neza inkomoko y’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Ni n’umwanya wo kuzirikana intambwe tumaze gutera mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bwacu mu gihugu.”
Yibukije urubyiruko n’abanya-Rwanda muri rusange ko kumenya amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo byafasha mu kwimakaza politiki nziza na demokarasi isesuye n’indangagaciro z’abanya-Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yavuze ko bibabaje kubona abanyepolitiki bagakwiye kuba bakosora ibyo bakoze ari bo bagikomeje kugoreka amateka.
Ibi yabitangaje muri uyu muhango ubwo yagarukaga ku ruhare rw’abanyepolitiki mu itegurwa rya Jenoside, ipfobya ryayo n’inshingano yo kubaka igihugu.
Ati “Hari abanyepolitiki bakuru bagoreka amateka, basabitswe n’urwango kandi ari bo bakagombye kuba ku isonga y’abakosora ibyo bangije.”
Uyu muhango wo kwibuka abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside ni wo wasoje Icyumweru cy’Icyunamo mu gihe u Rwanda n’isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Photo: Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yunamiye abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko abantu 3,200 bandura virusi itera SIDA buri mwaka mu Rwanda.