Follow
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yanenze abiyambika ubusa, byumwihariko abakiri bato, bakabishyira ku mbuga ku mbuga.
Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusabira igihugu (National Prayer Breakfast) yabereye muri Serena Hotel kuri iki Cyumweru, tariki 19 Mutarama 2025.
Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye guha rugari urubyiruko rwambara ubusa ku karubanda.
Ati “Uwambara ubusa se ararata iki undi adafite, twese tudafite? Nta dini ribaho ryo kwambara ubusa. Nta muryango ubaho wo kwambara ubusa.”
Yongeyeho ati “Ariko buriya kwambara ubusa ntabwo ari bwa busa, burya bambaye ubusa no mu mutwe, ni ubusa buri mu mutwe ni cyo kibazo, ni ho bishingira.”
Yavuze ibi mu gihe hashize iminsi hasakazwa amashusho y’abiganjemo abakobwa bambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yashimangiye ko umuryango nyarwanda udakwiriye kwemera no kwakira imico nkiyo mibi.
Ati “Nubwo twicaye hano twebwe nk’abayobozi mu nzego zitandukanye, inshingano tuzaba twuzuza ni izihe? Ni izambika ubusa abanya-Rwanda? Ni uko turera?”
Yagaragaje kandi ko ibiyobyabwenge biri mu bigira uruhare mu mico mibi, bikanavamo ingaruka zirimo amakimbirane mu miryango.
Perezida Kagame yibukije abayobozi b’amadini ndetse n’abo muri leta kugira uruhare mu kugabanya ingeso mbi nkizo kuko ari inshingano zabo. Gusa yagaragaje ko uburere nyabwo bukwiye guhera mu muryango.
Ati "Ntabwo uzareka kurera mu muryango wawe ngo idini rizakurerere cyangwa Leta izakurerere. Ntabwo ari byo, bikwiye guhera kuri wowe. Ntitwimakaze ibidakwiye kuba mu bantu ngo tubyemere bibeho, bikore, bikoreshwe, bise nkaho ntacyabaye."
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo muri leta ndetse no mu madini atandukanye ko gukomeza kurebera imico mibi nkiyo ikorwa ari ugusenya u Rwanda.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.