Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bo muri Afurika bakwiriye kwihesha agaciro bakagira ubushobozi bwo kwanga ibintu bidasobanutse bakorerwa n'ibihugu bikomeye.

Ibi umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, gifungura inama ya Africa CEO Forum yitabiriwe n'abayobozi basaga 2800 barimo abakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo hirya no hino muri Afurika n’ahandi.

Uyu munyamakuru yabajije Perezida Paul Kagame ku bihano n’igitutu bishyirwa ku bihugu bya Afurika birimo n'u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko ibyo bihano bishyirwaho hashingiwe mu nyungu za bamwe.

Ati “Bishyirwaho bishingiye ku utanga bike kurusha undi, bijya mu nyungu z’utanga byinshi. Niba umuntu abizi ko azakura byinshi ahantu runaka, bazorohera aho hantu kabone n’iyo abo bantu baba ari bo bari mu makosa.”

Yavuze ko ibyo bikorwa bimeze nk'ibyo mu myaka yo ha mbere ibintu byakorwaga, aho umwami yahaga abantu be ahantu, akababwira ngo nibagende bahategeke.

Ati “Ibyo biri kuba uyu munsi hano. Bahereza umuntu bati genda ukore ibyo ushaka muri kariya gace. Ni uko Afurika itwarwa.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ibi bihugu bikomeye ubona, biza hano byigisha abantu ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, babikorana ikiganza kimwe, ikindi batwara ibyo abantu batunze. Ni yo mpamvu Afurika ikeneye kwihesha agaciro rimwe na rimwe."