Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yatangiye imyitozo yitegura umukino wa Libya wo mu itsinda D iherereyemo mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025.

Umwiherero w'Amavubi watangiye kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Ugushyingo 2024, nyuma y'uko umutoza mukuru Frank Torsten Spittler ahamagaye abakinnyi 30 azifashisha mu mukino wa Libya n'uwa Nigeria.

Imyitozo ya mbere y'Amavubi, yabereye ku kibuga cyo hanze ya Amahoro Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yakozwe n'abakinnyi bose bahamagawe bakina imbere mu gihugu ndetse n'abakina hanze barimo myugariro wa Birmingham Legion, Phanuel Kavita, uhamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Manzi Thierry, Ntwari Fiacre, Nshuti Innocent, Buhake Clement Twizere, na Rubanguka Steve.

Ni mu gihe Kwizera Jojea na Samuel Guelette, baraye bageze mu Rwanda, nabo byitezwe ko bazakorana imyitozo n'abandi kuri uyu wa Kabiri.

Mu bakinnyi 13 bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe, batanu nibo bataragera mu mwiherero.

U Rwanda ruzacakirana na Libya kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ugushyingo 2024, kuri Amahoro Stadium mbere y'uko rwakirwa na Nigeria kuri Uyo Township Stadium nyuma y'iminsi ine mu mukino wa nyuma wo mu itsinda D.

Amavubi asabwa gutsinda iyi mikino ibiri yose kugira ngo yizere itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025, kizabera muri Morocco, anongere asubire muri iri rushanwa aherukamo mu 2004.

Gusa mu gihe ikipe y'igihugu ya Benin yatsindwa umukino umwe muri ibiri ifite irimo uwa Nigeria n'uwa Libya, maze Amavubi akabona amanota ane mu mikino ibiri asigaje yahita abona itike.

Iyi kipe, itozwa na Torsten Spittler ukomoka mu Budage, iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda D n'amanota atanu, aho iri nyuma ya Benin ifite amanota atandatu na Nigeria ifite amanota 10. Naho Libya iri ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.

Manzi Thierry

Photo: Manzi Thierry ni umwe mu bakina hanze y'u Rwanda bakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa Mbere.

GcHqm9_WoAAkaxs

Photo: Phanuel Kavita uhamagawe bwa mbere mu Amavubi ari mu bakina hanze y'u Rwanda bakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa Mbere.