Abaturage batanu bo mu karere ka Rubavu bahitanwe n’ibisasu byarashwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, ifatanyije n’indi mitwe, mu mirwano iri kubahanganisha n’umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere mu Mujyi wa Goma.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Rwivanga Ronald, yavuze ko abantu 35 bakomerekejwe n’ibi bisasu bari kwitabwaho mu mavuriro atandukanye, ahumuriza abaturage batuye mu bice bihana imbibi na DRC, abizeza ko Ingabo z’u Rwanda zihagaze neza.
Ati “Hari ibyo twagiye turasa, ibisasu byabo. Turimo kugerageza ibishoboka byose kugira ngo tuburizemo ibyo bisasu.”
Yabwiye RBA ko kandi Ingabo z’u Rwanda zikomeje gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose byambukiranya imipaka, byagabwa ku butaka bw'u Rwanda.
Brig. Gen Rwivanga yatangaje ko ibisasu bibiri byaguye ku butaka bw’u Rwanda bivuye mu mujyi wa Goma, aho byarashwe n’igisirikare cya DRC na FDRL mu mirwano yabahanganishije n’umutwe wa M23 mu gitondo cyo ku wa 27 Mutarama 2025.
Iyi mirwano yakomeje nyuma y’uko uyu mutwe utangaje ko wamaze kwigarurira umujyi wa Goma, aho wasabye abawutuye kurangwa n’ituze.
Ni mu gihe bamwe mu baturage ba DRC ndetse n’abakozi ba Loni, bakoreraga muri iki gihugu, bahungiye mu Rwanda, aho bambutse umupaka munini wa la Corniche mu karere ka Rubavu.
Uretse aba bakozi ba Loni, Ingabo zirenga 100 za DRC zahungiye mu Rwanda, zishyikiriza inzego zishinzwe umutekano, aho zabanje gusakwa no gutanga intwaro zari zitwaje.
Brig. Gen Rwivanga yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwakira izo ngabo ndetse zikaba ziri gushyirwa ahabugenewe.
Leave a Comment