Tariki 1 Ukwakira, ku isi hizizwa umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu mwaka mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye mu Murenge wa Rutare, Akarere ka Gicumbi.

Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie Solange Kayisire, wari umushyitsi mukuru, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ndetse byari byanahuruje imbaga y’abaturage batuye muri aka karere.

Abwira abari bitabiriye ibi birori, Mugabowagahunde yagaragaje ko nubwo Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kwita ku bageze mu zabukuru, nabo ubwabo bagomba kugira uruhare rwo kwiteganyiriza muri gahunda ya Ejo Heza.

Abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Gicumbi kandi basabwe guhugura abakiri bato kugira ngo nabo bazagere ikirenge mu cyabo.

Nyuma y’ibi birori, hakozwe igikorwa cyo koroza imiryango itanu inka binyuze muri gahunda ya Leta ya Girinka ndetse n’iy’Akarere ka Gicumbi yiswe ‘Muturanyi, Ngira Nkugire Mu Iterambere’. Hanabayeho kandi umuhango wo guha abana bakiri bato amata no gutanga ibiribwa ku miryango itandukanye ndetse n’amatungo magufi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri gahunda yashyizweho mu gihugu yo kugenera inkunga y’ingoboka abageze mu zabukuru.

Ku isi, uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru wizihijwe mu nsanganyamatsiko ‘Gusazanya Agaciro’.

GYyX5KdX0Agw08f

GYzGpXEWAAQi1KI

GYy1IYbWwAcw-39

GYyX6LRWUAIlAgw