Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, hagaragajwe ko ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake biri ku isonga y'ibyaha byakozwe cyane mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2023-2024.

Umushinjacyaha Mukuru Angelique Habyarimana yavuze ko ibyo byaha byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe, anagaragaza ko hakenewe ingamba mu kugabanya umubare w'urubyiruko rukora ibyaha.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu butabera hano mu Rwanda, barimo Minisitiri w'Ubutabera Dr Emmanuel Ugirashebuja, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo Faustin, n’abandi.

Iki gikorwa ngarukamwaka kimurikirwamo ibyo urwego rw’ubucamanza rwagezeho mu mwaka ushize, rukanerekana intego rufite mu gihe kiri imbere.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yijeje ko urwego rw’ubucamanza ruzakomeza guhabwa imbaraga kugira ngo rutange ubutabera bwuzuye anavuga ko hazanozwa serivisi zitangwa n’inkiko binyuze mu kongera ikoranabuhanga ryifashishwa.

Yagize ati: “Tuzi ko iyo twicaye hamwe dushobora kubonera umuti zimwe muri izi mbogamizi zirimo kugabanya imanza z'ibirarane. Tuzakomeza gushishikariza Abanyarwanda gukoresha inzira y’ubwumvikane mu gukemura ikibazo bitabaye ngombwa ko bisunga inkiko.''

Naho, Dr Ntezilyayo yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 hazashyirwa imbaraga mu gutanga ubutabera Abanyarwanda bifuza, gusa agaragaza ko bitagerwaho hatabayeho ubufatanye busesuye cyane cyane hagati y’inzego ziri mu runana rw’ubutabera.''

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka, Nkundabarashi Moïse, we yavuze ko mu mwaka wa 2023-2024, bakemuye ibibazo 88 by’abavoka n’abakiliya babo

Yashimangiye kandi ko imikoranire n'abavoka mpuzamahanga imeze neza, asaba ko Abanyarwanda na bo bakoherezwa gukora mu mahanga nk'uko ihame ry'ubutabera ribigena.

Mu mwaka wa 2023-2024, Ubushinjacyaha Bukuru bwakiriye amadosiye 90,493. Muri yo bwakoze amadosiye 90,079, angana na 99.5% yafatiwe umwanzuro.

Ayaregewe inkiko ni 46,018 mu gihe 44,061 yashyinguwe ku mpamvu zirimo guca ihazabu, no kumvikanisha urega n’uregwa.

GWdR3s4XsAAw-Ig

Muri iki gikorwa kandi hagaragajwe ko mu bakurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, abagera kuri 46.7% bari hagati y’imyaka 18 na 30.

Ni mu gihe abakozi babiri b'Ubushinjacyaha Bukuru birukanwe mu kazi burundu kubera imyitwarire igayitse, abandi bafatirwa ibihano bitandukanye birimo na batatu bafunze.