Follow
Abagera kuri 13 bahitanwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu karere ka Bulambuli mu Burasirazuba bwa Uganda nk’uko byatangajwe n’umunyango utabara imbabare 'Croix-Rouge' ukorera muri iki gihugu.
Icyakora ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko iyi nkangu yahitanye abagera kuri 30.
Iyi nkangu yatwaye inzu 40 zo muri aka karere, kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru Kampala, bikavugwa ko umubare w’abahitanwe na yo ushobora gukomeza kwiyongera.
Umubare munini w’abahitanywe n'ibi biza ni abana , nkuko ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyabitangaje, gusa haracyari umubare munini w'abantu bitaramenyakana aho baherereye.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Ugushyingo, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe muri Uganda byasohoye itangazo ku rubuga rwa X biburira abaturage ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n’ibiza muri iyi minsi.
Photo: Inzu 40 zasenywe n'ibiza byateye Akarere ka Bulambuli kari mu ntera ya kilometero hafi 280 uvuye mu murwa mukuru Kampala.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano muri rusange ku bw'umusanzu...
“Kugira ubumuga si ukubura ubushobozi” ni imvugo imaze kwimakazwa byumwihariko mu bihugu nk’u Rwanda, aho abafite ubumuga ba...
Ibihumbi by’abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano kuri...
Umukambwe John Alfred Tinniswood wari umugabo ukuze kurusha abandi bose ku isi yitabye Imana ku myaka 112.
Donald Trump, uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagize umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk umuyobozi ...