Follow
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeje ko abantu icyenda ari bo bahitanwe n’ibisasu byarashwe ku butaka bw'u Rwanda n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) zifatanyije n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ku wa 27 Mutarama 2025.
Mukuralinda yabwiye RBA ko ibyo bisasu kandi byasenye inzu eshanu zo mu karere ka Rubavu.
Ni mu gihe abaturage 681 baturiye umupaka w'u Rwanda na DRC bikanze ayo masasu bacumbikiwe mu Nkambi ya Kijote mu Murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu.
Kuri uyu wa Mbere, hari hatangajwe abantu batanu bishwe n'ibyo bisasu baguye ku butaka bw'u Rwanda, mu gihe 35 bakomeretse. Abakomeretse bose kuri ubu bari kwitabwaho mu mavuriro atandukanye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Rwivanga, yahumurije abaturage batuye mu bice bihana imbibi na DRC, aho yabijeje ko Ingabo z’u Rwanda zihagaze neza.
Yabwiye RBA ko kandi Ingabo z’u Rwanda zikomeje gufata ingamba zose zishoboka kandi zikenewe kugira ngo hirindwe ibitero byose byambukiranya imipaka, byagabwa ku butaka bw'u Rwanda.
Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma tariki 27 Mutarama 2023, nyuma y'imirwano yabaye hagati yayo n'Igisirikare cya DRC, aho wasabye abawutuye kurangwa n’ituze.
Ni mu gihe bamwe mu baturage ba DRC ndetse n’abakozi ba Loni, bakoreraga muri iki gihugu, bahungiye mu Rwanda, aho bambutse umupaka munini wa la Corniche mu karere ka Rubavu.
Uretse aba bakozi ba Loni, Ingabo zirenga 100 za DRC zahungiye mu Rwanda, zishyikiriza inzego zishinzwe umutekano, zibanje gusakwa no gutanga intwaro zari zitwaje.
Brig. Gen Rwivanga yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kwakira izo ngabo ndetse zikaba ziri gushyirwa ahabugenewe.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.