Follow
Umukambwe John Alfred Tinniswood wari umugabo ukuze kurusha abandi bose ku isi yitabye Imana ku myaka 112.
Nyakwigendera Tinniswood, watabarutse kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Ugushyingo 2024, yari umufana ukomeye w'ikipe y'umupira w'amaguru Liverpool. Tinniswood yavutse mu mwaka umwe n'uwo ubwato twa Titanic bwakozemo impanuka mu 1912.
Uyu mukambwe, ukomoka mu Bwongereza, yaciye agahigo ko kuba umuntu ukuze kurusha abandi bose ku isi muri Mata uyu mwaka, nyuma y'uko Juan Vicente Pérez Mora, wari ufite ako gahigo, yitabye Imana afite myaka 114.
Yabaye kandi umugabo ukuze kurusha abandi mu Bwongereza mu 2020.
Tinniswood yavutse tariki 26 Kanama 1912 kuri John Bernard Tinniswood na Ada. Yashyingiranywe na Blodwen mu 1942, nyuma y'umwaka umwe bakundana.
Gusa bamaranye imyaka 44, dore ko mu 1986, uyu mufasha we yitabye Imana bamaze kubyarana umwana umwe, Susan, wavutse mu 1943.
Asize umwana umwe w'umukobwa witwa Susan, abuzukuru bane ari bo Annouchka, Marisa, Toby na Rupert, ndetse n'abuzukuruza batatu – Tabitha, Callum na Nieve.
Photo: Tinniswood n'umugore we, Susan, batandukanyijwe n'urupfu nyuma y'imyaka 44 bashyingiranywe.
Photo: Tinniswood yavutse mu mwaka umwe n'uwo ubwato twa Titanic bwakozemo impanuka mu 1912.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri u...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.