Leta y'u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda badakwiriye kugira impungenge kuko igihugu kizakora ibishoboka byose ngo ibikomoka kuri Peteroli biboneke kabone nubwo byahenda.
Ibi byagarutsweho n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, mu kiganiro Impumeko y'Iwacu cya B&B Kigali.
Yijeje Abanyarwanda ko nubwo ibiciro by'ibikomoka kuri Peteroli bizamuka, bitazigera bibura.
Yagize ati: "Icyo dushaka ni uko ibura ry'ibikomoka kuri Peteroli ritabaho."
Amb. Uwihanganye yasabye Abanyarwanda kubigiramo uruhare birinda gukora ingendo zitari ngombwa.
Ati: "Twifuza gufatanya n'Abanyarwanda kugira ngo ibyo dufite mu Rwanda bikoreshwe neza ahari ngombwa."
Yakomeje agira ati: "Turakangurira Abanyarwanda gukora ingendo ziri ngombwa. Aho bishoboka mukoreshe bisi rusange."
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku kubungabunga ibidukikije ya COP29 (Conference of the...
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza wa 2024-2025 kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, hagaragajwe ko ubujura no gukubit...
Kuri uyu wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame n'abandi bakuru b'ibihugu na za Guveri...
Tariki 1 Ukwakira, ku isi hizizwa umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru. Uyu mwaka mu Rwanda, ibirori byo kwizihiza uyu ...
U Rwanda rugiye guterwa inkunga ingana na miliyoni 28$ (hafi miliyari 38 Frw) n'ikigega mpuzamahanga kirengera ibidukikije '...