Follow
U Rwanda rugiye guterwa inkunga ingana na miliyoni 28$ (hafi miliyari 38 Frw) n'ikigega mpuzamahanga kirengera ibidukikije 'Green Climate Fund', aho izifashishwa mu mushinga wiswe 'Green City Kigali'.
Uyu mushinga, uherutse kumurikwa n'Umujyi wa Kigali muri gahunda y'icyerekezo 2050, ugamije kugabanya umubare w'abatuye ahashyira ubuzima mu kaga, hubakwa inzu zihendutse kandi zibanira neza ibidukikije.
Minisitiri w'Ibidukikije mu Rwanda, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko iyi nkunga ari ikimenyetso cy'umubano mwiza u Rwanda rufitanye n'amahanga. Ahamya ko umushinga 'Green City Kigali' utazongera ubukungu bw'u Rwanda gusa ahubwo uzanongera imiturire myiza y'Abanyarwanda.
Mu mujyi wa Kigali, abagera kuri 77.3% batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwangirizwa n'ibiza.
Byizetwe ko umushinga 'Green City Kigali' uzarangira mu myak itanu iri mbere, aho uzatanga amacumbi ku bantu bari hagati y'ibihumbi 170 n'ibihumbi 200, azubakwa mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
Imidugudu itandatu irimo Birembo, Rusenyi, Ngaruyinka, Gasharu, Binunga, na Taba yo mu tugari twa Murama na Gasharu two muri uyu murenge niyo izubakwamo ayo mazu.
Aha hazaba harimo n'ibikorwaremezo bitandukanye birimo amavuriro, amashuri, aho gukorera siporo no kuruhukira, amasoko, n'ibindi, aho bizatwara ubuso bungana na 55% by'ako gace. Aha hazashyirwa kandi n'ishyamba ryiswe 'Kinyinya Forest Eco-Park'.
Inzu zose zizubakwa muri uyu mushinga zizaba zikorana neza n'ibidukikije, yaba mu bikoresho bizubatse ndetse n'uburyo zizubakwamo.
Igihugu cy'u Budage kiri mu bazatera inkunga uyu mushinga binyuze mu kigega 'KfW Development Bank' aho kizatanga miliyoni 40 z'ama Euro (arenga miliyari 58,3 Frw).
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano muri rusange ku bw'umusanzu...
“Kugira ubumuga si ukubura ubushobozi” ni imvugo imaze kwimakazwa byumwihariko mu bihugu nk’u Rwanda, aho abafite ubumuga ba...
Abagera kuri 13 bahitanwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu karere ka Bulambuli mu Burasirazuba bwa Uganda nk’u...
Ibihumbi by’abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano kuri...
Umukambwe John Alfred Tinniswood wari umugabo ukuze kurusha abandi bose ku isi yitabye Imana ku myaka 112.