Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Mata 2025.

Mukuralinda, wari urwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yazize guhagarara k'umutima (heart attack).

Mu itangazo Guverinoma y'u Rwanda yasohoye mu gitondo cy'uyu munsi yagize iti "Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we."

Mukuralinda, witabye Imana afite imyaka 55, yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa Guverinoma wungirije muri Nyakanga 2021.

Mbere yo kuzihabwa, yari yarakoze mu nzego z'ubutabera aho yayoboye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo, aba umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu, ndetse yanabaye Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda.

Mukuralinda kandi yari umuhanzi, aho yaririmbye indirimbo z'amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura, ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi.'

Yahanze n'indirimbo z'urukundo ndetse n'iza Noheli zirimo izamenyekanye nka "Murekatete" na "Gloria."

Uyu mugabo kandi yashinze inzu ifasha abahanzi yise The Boss Papa, ndetse n'ikipe y'umupira w'Amaguru yitwa Tsinda Batsinde, aho kuri ubu ikina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Rwanda.