Follow
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Mukuralinda Alain, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 4 Mata 2025.
Mukuralinda, wari urwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yazize guhagarara k'umutima (heart attack).
Mu itangazo Guverinoma y'u Rwanda yasohoye mu gitondo cy'uyu munsi yagize iti "Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze, ndetse n'abagize amahirwe yo gukorana na we."
Mukuralinda, witabye Imana afite imyaka 55, yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi wa Guverinoma wungirije muri Nyakanga 2021.
Mbere yo kuzihabwa, yari yarakoze mu nzego z'ubutabera aho yayoboye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo, aba umushinjacyaha ku rwego rw'igihugu, ndetse yanabaye Umuvugizi w'Ubushinjacyaha bw'u Rwanda.
Mukuralinda kandi yari umuhanzi, aho yaririmbye indirimbo z'amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura, ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi.'
Yahanze n'indirimbo z'urukundo ndetse n'iza Noheli zirimo izamenyekanye nka "Murekatete" na "Gloria."
Uyu mugabo kandi yashinze inzu ifasha abahanzi yise The Boss Papa, ndetse n'ikipe y'umupira w'Amaguru yitwa Tsinda Batsinde, aho kuri ubu ikina muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Rwanda.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier, yanenze politiki mbi y’Ababiligi baremye amacakubiri mu banya-Rwand...
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruzwi nka...
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko u Rwanda rudafite gahunda yo guterana amagamb...
Perezida Paul Kagame yihanangirije u Bubiligi bukomeje kubuza gukurikirana u Rwanda ndetse no kurubuza amahwemo.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko abantu 3,200 bandura virusi itera SIDA buri mwaka mu Rwanda.