Follow
Kaminuza y’u Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 8,068 basoje amasomo yabo muri iyi kaminuza mu birori byabereye kuri Stade ya UR Huye kuri uyu wa Gatanu, tariki 25 Ukwakira 2024.
Muri abo harimo harimo ab’igitsinagabo 4959 ndetse n’ab’igitsindagore 3109 bize muri koleji esheshatu za Kaminuza y’u Rwanda mu gihugu hose.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard, niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda byabaga ku nshuro ya 10.
Abasoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda muri uyu mwaka barimo 53 bahawe impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD), 946 bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s degree), naho 6657 bahabwa impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree).
Abanyeshuri basoje amasomo muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (College of Science and Technology) ni 1663.
Ni mu gihe 2308 basoje muri Koleji Nderabarezi (College of Education), 1453 basoje muri Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu (College of Business and Economics), 1157 basoje muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (College of Medicine and Health Sciences), 722 basoje muri Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo (College of Agriculture, Animal Sciences and Veterinary Medicine), naho 760 basoje muri Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage (College of Arts and Social Sciences).
Mu basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kandi harimo 126 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yashimangiye ko adashidikanya ko abanyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, bahawe ubumenyi bwuzuye.
Yasabye kandi abarimo urubyiruko basoje amasomo yabo kwimakaza indangagaciro zo gukunda Igihugu kuko iterambere ry’Igihugu aribo riheraho.
Yagize ati “Tugomba gutekereza cyane no gushaka ibisubizo byo guhanga udushya by’ibibazo, no kwita ku mushinga ibafitiye inyungu ndetse n’Igihugu.’’
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira guhesha ishema kaminuza basojemo.
Ati “Uburezi si ukugera ku byihariye ku giti cyawe, ni urugendo rwo guhaza benshi. Muzibuke guca bugufi. Twizeye ko mwe nka ba ambasaderi ba Kaminuza y’u Rwanda muzagaragaza itandukaniro.’’
Photo: Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard, ari kumwe na bamwe mu basozanyije amanota meza muri Kaminuza y'u Rwanda.
Photo: Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Didas Kayihura Muganga, yasabye abasoje amasomo kuzaharanira guhesha ishema kaminuza y'u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’Umutekano muri rusange ku bw'umusanzu...
“Kugira ubumuga si ukubura ubushobozi” ni imvugo imaze kwimakazwa byumwihariko mu bihugu nk’u Rwanda, aho abafite ubumuga ba...
Abagera kuri 13 bahitanwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu karere ka Bulambuli mu Burasirazuba bwa Uganda nk’u...
Ibihumbi by’abashyigikiye uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Imran Khan, bakozanyijeho n’abashinzwe umutekano kuri...
Umukambwe John Alfred Tinniswood wari umugabo ukuze kurusha abandi bose ku isi yitabye Imana ku myaka 112.