Adonis Jovon Filer, yavuze ko REG BBC yarokoye umwuga we wo gukina basketball nyuma yo kwirukanwa na Patriots BBC mu 2020.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na B&B Kigali, Adonis Filer ukinira APR BBC yavuze ko atishimiye ibihe yanyuzemo muri Patriots kubera ibizazane yahuye nabyo muri iyi kipe birimo na Covid 19, yatumye urwego rwe rusubira inyuma,

Ati “Naje mu Rwanda ntarafatisha mu mwuga wanjye, nibwo nari nkiva gukina muri Mexico, ariko Covid 19 ntabwo yambaniye kubera ko yatumye mara hafi umwaka w’imikino wose ntakina.”

Yakomeje ati “Ndi kumwe na Patriots ibintu byinshi ntibyagenze neza, gusa ntabwo ndi umuntu nyawe wo kunenga ubuyobozi bwayo cyangwa undi. Patriots yaranyirukanye, ni yo mpamvu iyo mpuye nabo nkinisha imbaraga zidasanzwe, kuko ntabwo nishimira igihe namaze muri patriots.”

Yagaragaje ko abantu benshi bamushidikanyijeho akigera mu Rwanda, gusa akirinda gucika intege.

Adonis Filer yashimangiye ko yishimira amahirwe yahawe na REG ubwo yamugaruraga mu Rwanda mu 2021, amaze gutandukana na Patriots.

Ati “Kugaruka mu Rwanda nkakinira REG yari amahitamo yoroshye kandi nayabyaje umusaruro. Nari mfite abantu benshi banshidikanyaho, bavuga ko ntakwiye guhabwa ubwenegihugu bwo gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ndetse bataniyumvisha ko nkwiriye gukina muri shampiyona y’u Rwanda.

Yakomeje ati “Gusa navuga ko ibicantege byatumye nkora cyane kurushaho.”

Adonis Filer yavuze ko ibihe bye muri REG ari byo byazuye umwuga we, ati “ibihe byanjye hariya sinzabyibagirwa. Ni yo mpamvu iyo mpuye n’umuntu wo muri REG musuhuzanya urukundo rwinshi, kuko yahinduye (REG) ubuzima bwanjye.

Mu myaka hafi ibiri yamaze muri REG, Adonis Filer yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ndetse anayigeza muri ¼ inshuro ebyiri muri BAL – mu 2022 no mu 2023.

Adonis Filer, wageze muri APR mu mpera za 2023, amaze amezi umunani hanze y’ikibuga kubera ikibazo cy’imvune yagiriye muri BAL muri Gicurasi 2024, ubwo yari kumwe n’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda.

Uyu mukinnyi yabwiye B&B Kigali ko kugira ngo ikipe itware shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iba ikeneye kugira abakinnyi b’abanya-Rwanda beza.

Ati “Iyo ufite abakinyi b’abanya-Rwanda beza byoroshya akazi, kuko ntekereza ko buri kipe yashobora kwizanira abanyamahanga beza.”