Follow
Mugwiza Désiré yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu gihe cy'imyaka ine iri mbere.
Ibi byabereye mu nama y'inteko rusange ya FERWABA yabereye kuri Park Inn by Radisson Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Ukuboza 2024, aho hanatowe Komite Nyobozi y'iri shyirahamwe.
Mugwiza, umaze imyaka 11 ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, yari we mukandida rukumbi wiyamamarizaga kuba Perezida w'iri shyirahamwe mu matora ya 2024.
Yabaye Perezida wa FERWABA bwa mbere mu 2013, asimbuye Eric Kalisa Salongo wari weguye icyo gihe. Kuva ubwo, Mugwiza ntarava kuri uyu mwanya.
Iyi ikaba ari manda ya kane Mugwiza agiye kuyoboramo FERWABA.
Muri aya matora kandi, Mugwaneza Pascale yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, mu gihe Visi Perezida wa Kabiri yabaye Munyangaju Jose Edouard muri manda y'imyaka ine.
Muhongerwa Alice yatorewe kuba Umubitsi wa FERWABA, Munana Aime atorerwa kuba Umujyanama mu by’amategeko, mu gihe Mugwaneza Habimana Claudette yatorewe kuba Umujyanama mu bya tekinike, naho Mwiseneza Maxime Marius atorerwa kuba Umujyanama mu bijyanye n’iterambere ry’abakiri bato.
Photo: Komite Nyobozi nshya ya FERWABA.
Photo: Abanyamuryango ba FERWABA bateraniye mu nama y'inteko rusange yatorewemo Komite Nyobozi nshya.
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yerekeje muri Maghreb de Fes yo muri shampiyona ya basketball y'icyiciro cya mbere muri Morocco....
Ikipe ya REG y'abagore yegukanye igikombe cya Super Cup cyahataniwe bwa mbere muri basketball, nyuma yo gutsinda mukeba wayo...
Adonis Jovon Filer, yavuze ko REG BBC yarokoye umwuga we wo gukina basketball nyuma yo kwirukanwa na Patriots BBC mu 2020.
APR yegukanye umudali wa Bronze mu irushanwa ry'Igikombe cy'Afurika cy'amakipe y'abagore cya 2024 (Women's Basketball League...
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda ya Basketball yatsinze Gabon amanota 90-63 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda mu gushaka itike y'I...