Mugwiza Désiré yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) mu gihe cy'imyaka ine iri mbere.

Ibi byabereye mu nama y'inteko rusange ya FERWABA yabereye kuri Park Inn by Radisson Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki 21 Ukuboza 2024, aho hanatowe Komite Nyobozi y'iri shyirahamwe.

Mugwiza, umaze imyaka 11 ayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, yari we mukandida rukumbi wiyamamarizaga kuba Perezida w'iri shyirahamwe mu matora ya 2024.

Yabaye Perezida wa FERWABA bwa mbere mu 2013, asimbuye Eric Kalisa Salongo wari weguye icyo gihe. Kuva ubwo, Mugwiza ntarava kuri uyu mwanya.

Iyi ikaba ari manda ya kane Mugwiza agiye kuyoboramo FERWABA.

Muri aya matora kandi, Mugwaneza Pascale yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere, mu gihe Visi Perezida wa Kabiri yabaye Munyangaju Jose Edouard muri manda y'imyaka ine.

Muhongerwa Alice yatorewe kuba Umubitsi wa FERWABA, Munana Aime atorerwa kuba Umujyanama mu by’amategeko, mu gihe Mugwaneza Habimana Claudette yatorewe kuba Umujyanama mu bya tekinike, naho Mwiseneza Maxime Marius atorerwa kuba Umujyanama mu bijyanye n’iterambere ry’abakiri bato.

54218502310_940e578f76_c

Photo: Komite Nyobozi nshya ya FERWABA.

54218330594_8956136c2d_c

Photo: Abanyamuryango ba FERWABA bateraniye mu nama y'inteko rusange yatorewemo Komite Nyobozi nshya.