Follow
Areruya Joseph, uheruka gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare, yashimiwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda (FERWACY) ndetse Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard ku byo yagezeho nk’umukinnyi.
Ibi byabereye mu muhango wo gutangaza amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2025, inzira izanyuramo, ndetse n’abafatanyabikorwa b’iri siganwa riri mu ayoboye ku mugabane w’Afurika, wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2024.
Uyu muhanga, wabereye kuri Kigali Delight Hotel ukitabirirwa n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye b’iri siganwa, wabanjirijwe no gushimira Areruya Joseph uherutse gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare.
Mu myaka 13 yamaze muri uyu mukino, yandikiyemi amateka akomeye arimo kwegukana Tour du Rwanda mu 2017, ndetse no kwegukana La Tropicale Amissa Bongo mu 2018.
Areruya, wari waje aherekejwe n’umuryango we, yabwiye itangazamakuru ko yishimiye cyane iki gikorwa yakorewe cyo gusezerwaho kumugaragaro cyane ko ari we munya-Rwanda wa mbere ubikorewe
Ati “Ibyo FERWACY cyangwa Minisiteri bakoze bigaragaza ko bishimiye ibyo nagezeho kandi bakabona ko hari icyo byamariye igihugu, ndetse bikaba binaha icyizere abana bari hasi ko iyo wakoze neza ushimirwa.”
Yavuze ko ikintu atazibagirwa ari uko yinjira mu mukino wo gusiganwa ku magare yari afite inzozi zo kwegukana Tour du Rwanda, akaba yarabigezeho.
Areruya, ariko, yaneze abayobozi b’uyu mukino ko batakita ku bakinnyi basiganwa ku magare, agaragaza ko baramutse bitaweho neza nk’uko byahoze, uyu mukino wakongera ukazahuka.
Photo: Areruya Joseph ashimirwa na Perezida wa FERWACY mu muhango wo gutangaza inzira za Tour du Rwanda 2025. Ifoto ya RBA.
Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 17 kuva ibaye mpuzamahanga, ikaba izaba inshuro ya karindwi kuva ishyizwe ku rwego rwa 2.1.
Hatangajwe ko iri siganwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki 23 Gashyantare na 2 Werurwe 2025.
Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yavuze ko isiganwa rya 2025 rizaba ritandukanye nandi yabanje, agaragaza byumwihariko ko bazakemura ikibazo cy’amakipe menshi yagiye yerekana imbogamizi zo guhaguruka aho yaraye, agakora urugendo mu modoka yerekeza aho agiye gutangirira akandi gace k’isiganwa.
Amakipe 16 niyo yasabye gukina iri rushanwa, ariko mu gihe hari andi yazabisaba akemererwa nayo azatangazwa bitarenze Mutarama 2025. Muri ayo yamaze kwemererwa, ayabigize umwuga azitabira ni Israel - Premier Tech (Israel) na TotalEnergies (u Bufaransa)
Amakipe mashya muri iri siganwa ni Team Amani (Rwanda), Team Angola, DSM-Firmenich PostNL (u Buholandi).
Ni mu gihe, amakipe akina amarushanwa yo ku migabane (Continental Teams) ari Soudal Quick-step Dev Team (u Bubiligi), Lotto–Dstny (u Bubiligi), Team Amani (Rwanda), Bike Aid (u Budage), Development Team dsm–firmenich PostNL (u Buholandi), Java InovoTec (Rwanda), May Stars (Rwanda) na UAE Team Emirates (United Arab Emirates).
Amakipe y’Ibihugu ni U Rwanda, Angola, Afurika y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, na UCI Centre Mondiale du Cyclisme, igizwe n’amakipe y’Afurika avanze.
Nkuko byagenze muri Tour du Rwanda iheruka, izakinwamo agace kajya gusa n’akazakinwa muri Shampiyona y’Isi, kazaba ari aka nyuma aho kazazenguruka ibice byo mu mujyi wa Kigali, gatangirire ndetse kanasoreze kuri Kigali Convention Centre (KCC).
Muri rusange, Tour du Rwanda 2025 igizwe n’ibilometero 812, agace karekare ni aka kabiri – aho kazatangirira i Rukomo mu karere ka Gicumbi kagasoreza mu karere ka Kayonza mu ntera y’ibilometero 158.
Umwongereza Peter Joseph Blackmore, ukinira Israel-Premier Tech, ni we Tour du Rwanda 2024.
Photo: Umuyobozi wa Tour du Rwanda, Freddy Kamuzinzi, yagaragaje ko isiganwa rya 2025 rizaba ryihariye.
Photo: Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, yitabiriye umuhango wo gutangaza inzira Tour du Rwanda 2025 izanyuramo ndetse n'amakipe azitabira.
Inzira za Tour du Rwanda 2025:
Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki 23 Gashyantare: Stade Amahoro – Stade Amahoro (Gusiganwa n’ibihe buri mukinnyi ku giti cye mu ntera ya ibilometero enye).
Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo - Kayonza (ibilometero 158).
Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare: Kigali - Musanze (ibilometero 121).
Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 26 Gashyantare: Musanze - Rubavu (ibilometero 102).
Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 27 Gashyantare: Rubavu - Karongi ( ibilometero 97)
Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare: Rusizi - Huye (ibilometero 143).
Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Werurwe: Nyanza - Canal Olympia (ibilometero 114).
Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe: KCC-KCC (ibilometero 73).
Photo: Areruya Joseph yaherekejwe n'umuryango we ubwo yari agiye gushimirwa ku byo yagezeho nk'umukinnyi wo gusigana ku magare. Ifoto ya RBA.
Irushanwa ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku magare yo mu Misozi, rizwi nka Rwandan Epic, ryatangijwe mu Karere ka Nyarugenge mu...
Niyonkuru Samuel na Irakoze Neza Violette begukanye isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Umusambi Gravel Race’ ryabaye kuri iki Cyumw...