Follow
Irushanwa ngaruka mwaka ryo gusiganwa ku magare yo mu Misozi, rizwi nka Rwandan Epic, ryatangijwe mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Mbere.
Abakinnyi 65 bavuye mu bihugu 15 nibo batangiye iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya kane, aho bazengurutse intera ireshya na kilometero umunani na metero 200 mu gace ka mbere muri dutanu duteganyijwe gukinwa kuri iyi nshuro.
Aka gace, kakiniwe ahazwi nko muri Fazenda, kegukanwe n’ikipe y’abakinnyi babiri bakina bafatanyije bakomoka mu Bubiligi, Pierre de Froidmont na Axel Baumans mu cyiciro cy’ikipe igizwe n’abakinnyi babiri b’abagabo. Aba bakoresheje Iminota 27 n’Amasegonda 12.
Bakurikiwe n’Ikipe ya Daniel Gathof, wegukanye iri rushanwa umwaka ushize, ukomoka mu Budage ukina afatanyije na Peter Schermann, bakoresheje Iminota 28.
Umwanya wa gatatu, wegukanye n’ikipe igizwe n’Umukinnyi w’Umunyarwanda, Didier Munyaneza ukina afatanyije na Banzi Bukhari, ukomoka mu Budage, aho bakoresheje Iminota 28 n’Amagota 55.
Mu cyiciro cy’ikipe y’abagore bakina bafatanyije, aka gace kegukanywe n’Ikipe igizwe n’Umunyarwandakazi, Martha Ntakirutimana ukina afatanyije n’Umubiligikazi Siska Marrécau. Bakoresheje Iminota 37 n’Amasegonda 42.
Mu cyiciro cy’ikipe ivanze (Umugabo n’Umugore), aka gace kegukanywe n’Ikipe y’Abakinnyi bakomoka muri Esipanye, Oscar Pujol ufatanya na Mude Rodriguez. Bakoresheje Iminota 36 n’Amasegonda 55.
Bakurikiwe n’ikipe y’Abanyarwanda, Xaverine Nirere ukina afatanya na Eric Muhoza. Bakoresheje Iminota 37 n’Amasegonda 25.
Mu cyiciro cy’abakinnyi bakina ku giti cyabo, aka gace kegukanywe n’Umutaliyani Zeno Riondato, wakoresheje Iminota 29 n’Amasegonda 02.
Iri siganwa rizakomeza kuri uyu wa Kabiri, hakinwa agace ka kabiri. Abasiganwa bazatangirira kwa Nyirangarama basoreze kuri Africa Rising Cycling Center (ARCC) mu ntera ya kilometero 95.
Areruya Joseph, uheruka gusezera ku mukino wo gusiganwa ku magare, yashimiwe n’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwa...
Niyonkuru Samuel na Irakoze Neza Violette begukanye isiganwa ry’amagare ryiswe ‘Umusambi Gravel Race’ ryabaye kuri iki Cyumw...