Abakoranye n'umutoza Frank Torsten Spittler mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' bamaze igihe bishyuza Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) arenga miliyoni 100 Frw ibabereyemo.

Amakuru agera kuri B&B Kigali avuga ko abakoranye na Torsten Spittler, uherutse gutandukana n’Amavubi nyuma y’umwaka umwe gusa ayitoza, bamaze igihe kigera ku mezi ane bishyuza FERWAFA imishahara yabo, ndetse n’ibindi bemererwaga baberewemo.

Abo bishyuza FERWAFA barimo, Mulisa Jimmy na Rwasamanzi Yves, bari bungirije Torsten Spittler, umutoza w’abanyezamu, Mugabo Alex, Munyaneza ‘Rujugiro’ Jacques ushinzwe ibikoresho, Kamanzi Emery usanzwe ari Team Manager, ndetse n’abandi batandukanye bakoranaga na Torsten Spittler mu Amavubi.

Gusa mu bishyuza FERWAFA ntiharimo Torsten Spittler, dore ko yatandukanye n’Amavubi nta kirarane na kimwe aberewemo.

B&B Kigali yamenye ko kuva muri Nzeri 2024, ubwo Amavubi yatangiraga urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2025, abakoranaga na Torsten Spittler bose batigeze bahabwa amafaranga na make kugeza magingo n’aya.

Abo bose kandi ntibigeze bishyurirwa akazi bakoze mu mikino yo gushaka itike ya CHAN ya 2025 mu Ugushyingo n’Ukuboza 2024.

Mu bihe bitandukanye abakoranaga na Torsten Spittler bagerageje kwishyuza FERWAFA ibyo baberewemo, ariko iri shyirahamwe rikabagararagariza ko ritegereje amafaranga aturuka muri Minisiteri ya Siporo.

Mu busanzwe ibikenerwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ birimo amafaranga ahabwa abakinnyi, ingendo z’indege, kwishyura hoteli, ibiribwa n’ibyo kunywa, ndetse n’ibindi, byishyurwa na Minisiteri ya Siporo.

Gusa si ko bimaze iminsi bigenda mu myaka irenga ibiri ishize, dore ko FERWAFA imaze igihe ari yo yishyura ibyo byose.

Kuri ubu Minisiteri ya Siporo ibereyemo FERWAFA agera kuri miliyari 2 na miliyoni 958 Frw (2,958,000,000 Frw), yatanzwe n’iri shyirahamwe mu bikorwa by’ikipe y’igihugu mu myaka irenga ibiri ishize.

Ubwo B&B Kigali yabazaga FERWAFA iby’iki kibazo cy’imyenda ibereyemo abakoranaga na Torsten Spittler, yemeye ko ibizi ko iki kibazo kimaze igihe.

FERWAFA yagaragaje ko irimo gukora ubuvugizi bukomeye kugira ngo abo batoza ndetse n’abandi baberewemo amafaranga bishyurwe bitarenze muri uku kwezi, Gashyantare 2025.

Nubwo iri shyirahamwe ryirinze kuvuga ku ideni riberewemo na Minisiteri ya Siporo, ryahamije ko abo bose, baberewemo imyenda, bazabona amafaranga yabo bitarenze uku kwezi.

Amavubi amaze amezi agera kuri abiri adafite umutoza mukuru, kuva Torsten Spittler yasubira iwabo mu Budage mu Ukuboza 2024 nyuma FERWAFA igatangaza ko itazakomenya na we. Ni mu gihe yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, izakomeza muri Werurwe 2025.

U Rwanda ruzakina na Nigeria tariki 17 Werurwe 2025 kuri Amahoro Stadium, mbere yo kwakira Lesotho nyuma y’icyumweru kimwe.

WhatsApp Image 2025-02-05 at 6.45.05 PM

Photo: Mulisa Jimmy, wari wungirije Torsten Spittler mu Amavubi, ni umwe mu bishyuza FERWAFA.

53771442872_b254b9f736_k-78736

Photo: Rwasamanzi Yves, wari wungirije Torsten Spittler mu Amavubi, ni umwe mu bishyuza FERWAFA.

WhatsApp Image 2025-02-05 at 6.45.04 PM (1)

Photo: Umutoza w'abanyezamu mu Amavubi, Mugabo Alex, ni umwe mu bishyuza FERWAFA.

WhatsApp Image 2025-02-05 at 6.45.05 PM (1)

Photo: Munyaneza ‘Rujugiro’ Jacques ushinzwe ibikoresho (Kit Manager) ni umwe mu bishyuza FERWAFA.

54070958289_2ceba922ed_o

Photo: Team Manager w'Amavubi, Kamanzi Emery, na we ni umwe mu bishyuza FERWAFA.