Follow
Dushimimana Olivier yatsinze ibitego bibiri, afasha ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' gutsinda Djibouti ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya mbere mu gushaka itike ya CHAN ya 2024 wabereye kuri Amahoro Stadium kuri uyu wa Kane.
Nyuma y'iyi itsinzi, Amavubi yahise akomeza mu ijonjora rya kabiri ku giteranyo cy'ibitego 3-1.
Uyu mukino u Rwanda rwari rwawise uwo kwikosora, nyuma yo gutungurwa rugatsindwa igitego 1-0 na Djibouti, iri ku mwanya 192 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.
Amavubi yarushije Djibouti mu byerekeye no guhererekanya umupira ndetse no kurema uburyo bwavamo ibitego, nkuko yari yabigenje mu mukino ubanza.
Dushimimana yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 10, ku burangare bw’umunyezamu na ba myugariro ba Djibouti.
Nyuma yaho u Rwanda rwabonye ubundi buryo butandukanye bwo gutsinda ibindi bitego ariko ntirwabasha kububyaza umusaruro.
Gusa Dushimimana ukinira APR yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 26, ku ishoti riremereye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, abanje gucenga abakinnyi ba Djibouti.
Mbonyumwami Taiba yari afite amahirwe yo gutsindira Amavubi igitego cya gatatu ubwo yari asigaranye n’umunyezamu Sulait Luyima igice cya mbere kibura iminota ibiri ngo kirangire, ariko Luyima yaje gukuramo ishoti ry’uyu musore w’ikipe ya Marines.
U Rwanda rwakomeje kurusha cyane abasore ba Abdirahman Okieh Hadi mu gice cya kabiri, ndetse rubona n'amahirwe menshi yo gutsinda ibitego byinshi ariko ntirwayabyaza umusaruro.
Tuyisenge Arsene, winjiyemo asimbuye Dushimimana, yaje gustsindira Amavubi igitego cya gatatu ku munota wa 89 nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Mugisha Gilbert.
Nyuma y’umukino, Dushimimana yabwiye B&B Kigali ko yishimiye icyizere yagiriwe n’umutoza w’Amavubi Frank Torsten, ndetse no gutsindira ibitego bibiri imbere ya Perezida Paul Kagame.
Ati ”Nubwo ntari gukina muri APR ariko nari nsanzwe nkina, banyitege. Gutsinda ibitego bibiri umukuru w'igihugu yaje n'ibintu bidasanzwe, mu mutima wange ndumva nishimye, ndanezerewe cyane."
"Umukino ubanza twariraye. Rero twaje kuri uyu mukino tuvuga ngo tugomba gushyiramo imbaraga kuko bari banatubwiye ko umukuru w'igihugu ari buze."
Mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024, u Rwanda ruzahura n'izava hagati ya Kenya na Sudani y'Epfo. Mu mukino ubanza, Sudani y'Epfo yatsinze Kenya ibitego 2-0.
Photo: Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti ibitego 3-0.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...