Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yatsinzwe na Libya igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika wabereye kuri Amahoro Stadium kuri uyu wa Kane, tariki 14 Ugushyingo 2024.

Iyi tsinzwi yatumye icyizere Amavubi yarafite cyo kubona itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2025 kiyoyoka, dore ko byasaba imibare myinshi kugira ngo yitabire iri rushanwa aherukamo mu myaka 20 ishize.

Fahd Saad Mohamed niwe wafashije Libya kubona itsinzi ku gitego yatsinze ku munota wa 83, mu gihe Amavubi yo yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda igitego muri uyu mukino ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Libya ntiyihariye umupira cyangwa ngo ireme uburyo bwinshi bwo gutsinda ariko bumwe yabonye mu gice cya kabiri yahise ibubyaza umusaruro, itsinda igitego.

U Rwanda rwatangiye neza mu gice cya mbere, rurema n'uburyo bwo gutsinda burimo ubwabonetse ku munota wa 42 ubwo Mugisha Gilbert yageragezaga gutsindisha agatsitsino ariko umunyezamu wa Libya Mourad Al Wuhayshi agarurira umupira ku murongo.

Umutoza Frank Torsten Spittler yakoze impinduka mbere y'uko igice cya kabiri gitangira, aho yakuyemo Samuel Gueulette na Kwizera Jojea yinjizamo Muhire Kevin na Dushimimana Olivier.

Amavubi yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, byumwihariko mu minota ya mbere, aho Nshuti Innocent yabonye uburyo bubiri bukomeye bwo gutsinda ariko ntahagira ikivamo.

Abasore ba Torsten Spittler bakomeje kurusha Libya, iri ku mwanya wa 122 ku rutonde ngarukakwezi ruheruka rwa FIFA, no guhusha uburyo bwo gutsinda.

Djihad

Photo: Kapiteni w'u Rwanda, Bizimana Djihad ni umwe mu bagerageze gutuma u Rwanda rwiharira umukino, gusa runanirwa kwinjiza igitego.

Libya yateye mu izamu bwa mu gice cya kabiri ku munota wa 71 ubwo Osama Al Shreimy yateraga ishoti rigendera hasi ari hanze y'urubuga rw'amahina, gusa umunyezamu w'u Rwanda Ntwari Fiacre arikuramo.

Nyuma y'iminota 12, Abakinnyi ba Libya bazamukanye umupira (counterattack) maze bageze hafi y'urubuga rw'amahina, Noureddine Al Gleib ajijisha Mutsinzi Ange ko agiye gutera mu izamu, ahita ahereza umupira Saad Mohamed, wahise winjira mu rubuga rw'amahina, acenga Fitina Omborenga, ahita anatsinda igitego cyahesheje Libya itsinzi.

Mu minota ya nyuma, umunyezamu Al Wuhayshi yatabaye Libya aho yabujije Dushimimana na Manzi gutsinda ibitego byari byatangiye kubarwa na benshi.

Nyuma y'umukino, umutoza w'u Rwanda Torsten Spittler yabwiye itangazamakuru ko ikipe ye yananiwe kuba nziza imbere y'izamu kandi ko bigoye kubyitoza.

Amavubi yagumye ku mwanya wa gatatu mu itsinda D aherereyemo n'amanota atanu nyuma y'imikino itanu, mu gihe Libya yagize amanota ane, ariko iguma ku mwanya wa nyuma.

Nigeria yakatishije itike y'Igikombe cy'Afurika nyuma yo kunganya na Benin igitego 1-1, ikaba inayoboye iri tsinda u Rwanda ruherereyemo n'amanota 11, mu gihe Benin iri ku mwanya wa kabiri n'amanota arindwi.

Kugira ngo u Rwanda rubone itike y'Igikombe cy'Afurika, rurasabwa kuzatsinda Nigeria mu mukino warwo wa nyuma wo mu itsinda, uzabera muri Nigeria kuri Uyo Township Stadium tariki 18 Ugushyingo 2024, maze na Benin igatsindwa na Libya.

Gilbert

Photo: Mugisha Gilbert yagerageje kurema uburyo bwo gutsinda aciye ku ruhande rwe rw'ibumoso ariko ntibyagira icyo bitanga.

Manzi and Muhire

Photo: Abakinnyi b'Amavubi, Manzi Thierry na Muhire Kevin, ntibiyumvishaga ko bagiye gutakaza umukino, nyuma yo kwinjizwa igitego na Libya.

Nshuti