Follow
Umukinnyi wa Gorilla FC, Nishimwe Blaise, ahamya ko ikipe y’igihugu Amavubi imeze neza, ndetse ifite n’ubushobozi bwo gutsinda Benin mu mukino wo gushaka tike y’Igikombe cy’Afurika, utegerejwe kuri uyu wa Gatanu.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, Nishimwe, ukina hagati mu kibuga, yavuze ko Amavubi y’ubu arimo ‘motivation’ kurusha ayo mu myaka iheruka, byumwiruko Amavubi yatozwaga na Carlos Alos Ferrer.
Ati: “Ikipe y’Amavubi niyo kipe ya mbere imeze neza ku isi, ano mavubi yatsinda Esipanye. Wowe tegereza iyi mikino ibiri ya Benin bazatsinda, itsinzi bazayizana, ndabizeye cyane.”
Bimwe mu bihe byiza Nishimwe yagiriye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda birimo ubwo yatsindaga igitego Mozambique muri Kamena 2022 mu mikino yo gushaka tike y’Igikombe cy’Afurika cyabereye muri Ivory Coast.
Icyo gihe uyu musore yari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga muri shampiyona y’u Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu, gusa guhera mu 2023 ubwo yaratangiye kubura umwanya muri Rayon Sports, yakiniraga icyo gihe, ntiyongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Nishimwe avuga ko nta nyota afite yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ahubwo afite iyo gukina umupira. Ati: “Nimba ndi gukina nzahamagarwa, nimba meze neza bazampamagara. Ngomba kurwanira no kumera neza ku giti cyanjye.”
U Rwanda rurakirwa na Benin mu mukino wa gatatu w'amatsinda mu gushaka tike y'Igikombe cy'Afurika. Ni umukino urabera kuri Stade Félix Houphouët Boigny, i Abidjan muri Ivory Coast ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba za Kigali.
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...