Follow
Umukinnyi wa Gorilla FC, Nishimwe Blaise, ahamya ko ikipe y’igihugu Amavubi imeze neza, ndetse ifite n’ubushobozi bwo gutsinda Benin mu mukino wo gushaka tike y’Igikombe cy’Afurika, utegerejwe kuri uyu wa Gatanu.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali, Nishimwe, ukina hagati mu kibuga, yavuze ko Amavubi y’ubu arimo ‘motivation’ kurusha ayo mu myaka iheruka, byumwiruko Amavubi yatozwaga na Carlos Alos Ferrer.
Ati: “Ikipe y’Amavubi niyo kipe ya mbere imeze neza ku isi, ano mavubi yatsinda Esipanye. Wowe tegereza iyi mikino ibiri ya Benin bazatsinda, itsinzi bazayizana, ndabizeye cyane.”
Bimwe mu bihe byiza Nishimwe yagiriye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda birimo ubwo yatsindaga igitego Mozambique muri Kamena 2022 mu mikino yo gushaka tike y’Igikombe cy’Afurika cyabereye muri Ivory Coast.
Icyo gihe uyu musore yari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati mu kibuga muri shampiyona y’u Rwanda ndetse no mu ikipe y’igihugu, gusa guhera mu 2023 ubwo yaratangiye kubura umwanya muri Rayon Sports, yakiniraga icyo gihe, ntiyongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.
Nishimwe avuga ko nta nyota afite yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ahubwo afite iyo gukina umupira. Ati: “Nimba ndi gukina nzahamagarwa, nimba meze neza bazampamagara. Ngomba kurwanira no kumera neza ku giti cyanjye.”
U Rwanda rurakirwa na Benin mu mukino wa gatatu w'amatsinda mu gushaka tike y'Igikombe cy'Afurika. Ni umukino urabera kuri Stade Félix Houphouët Boigny, i Abidjan muri Ivory Coast ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba za Kigali.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...