Follow
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryatandukanye na Frank Torsten Spittler, wari umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi.'
Mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Mutarama 2025, FERWAFA yavuze yafashe icyemezo cyo kutongerera Torsten Spittler amasezerano nyuma y'ibiganiro bitandukanye bagiranye.
Yagize iti "Turamenyesha Abanyarwanda bose, by'umwihariko abakunzi b'umupira w' amaguru, ko nyuma y'ibiganiro bitandukanye na Bwana Torsten Frank Spittler wari umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu AMAVUBI, hafashwe umwanzuro wo kutamwongerera amasezarano y'akazi."
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda ryongeyeho riti "Mu gihe cya vuba tuzabamanyesha umutoza uzakomeza akazi ko gutoza ikipe nkuru y'igihugu."
FERWAFA yari yatangiye ibiganiro byo kongerera Torsten Spittler amasezerano mu mpera za 2024 nk'uko Perezida w'iri shyirahamwe, Munyantwali Alphonse, yabibwiye B&B Kigali.
Icyakora Munyantwali yagaragaje ko hari ibyemezo Torsten Spittler afata ariko bidashyigikiwe na FERWAFA, birimo icyemezo uyu mutoza yafashe cyo kutazongera guhamagara abakinnyi nka Sahabo Hakim, Rafael York, na Hakizimana Muhadjiri mu Amavubi.
Yongeyeho ko kandi FERWAFA nisanga ibyo umutoza ashaka bidahuye n’ibyo ishyirahamwe rishaka, bazatandukana aho kugira ngo rimuvangire.
Torsten Spittler w'imyaka 63 yagizwe umutoza mukuru w'Amavubi tariki 1 Ugushyingo 2023 asimbuye Carlos Alós Ferrer, wari umaze gusezera.
Iyi yari inshuro ya mbere uyu mutoza, ukomoka mu Budage, atoje ikipe y'igihugu nkuru.
Mu mikino 12, utabariyemo iya gicuti, yatoje Amavubi, yatsinzemo itanu, anganya itatu, atsindwa ine.
Guhera mu ntangiriro z'Ukuboza 2024, Torsten Spittler yari yarasubiye iwabo mu Budage mu biruhuko by'iminsi mikuru, dore ko n'amasezerano y'umwaka umwe yari yarahawe yari yararangiye, ndetse ntiyanatoje imikino ibiri y'ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya CHAN 2024, u Rwanda rwahuyemo na Sudani y'Epfo.
ITANGAZO RIGENEWE ABAKUNZI B’UMUPIRA W’AMAGURU pic.twitter.com/bP5g7Qj7Nk— Rwanda FA (@FERWAFA) January 21, 2025
ITANGAZO RIGENEWE ABAKUNZI B’UMUPIRA W’AMAGURU pic.twitter.com/bP5g7Qj7Nk
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...