Follow
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yazamutseho imyanya ine ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, nyuma yo gutsindira Benin i Kigali tariki 15 Ukwakira 2024 mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'Afurika cya 2025.
Amavubi yakinnye imikino ibiri muri uku kwezi, aho yatsinzemo umukino umwe atsindwa undi na Benin ibitego 3-0 i Abdijan. Uyu musaruro w'Amavubi mu Ukwakira watumye yiyongeraho amanota 6.72 ahita agira amanota 1123.32.
Amavubi kandi yazamutseho imyanya itatu muri Afurika, yisanga ku mwanya wa 35.
Uru rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, rugenwa n'umusaruro w'amakipe y'ibihugu muri uko kwezi, ruyobowe na Argentina, aho ikurikirwa n'u Bufaransa, Esipanye, u Bwongereza na Brazil.
Morocco, ya 13 ku isi iracyayoboye umugabane w'Afurika. Ikurikirwa na Senegal ya 20 ku isi na Misiri ya 30 ku isi.
Uganda niyo iyoboye akarere k'uburasirazuba, aho iri ku mwanya wa 18 muri Afurika ndetse n'uwa 87 ku isi. Ikurikiwe na Kenya ya 106 ku isi, ikaba iya 23 muri Afurika, ndetse na Tanzania ya 112 ku isi na 27 muri Afurika.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...