Follow
APR FC yahagaritse by’agateganyo Eric Ntazinda wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) nyuma y’amakosa y’imikinishirize y’abanyamahanga iyi kipe yaguyemo ubwo yanganyaga na Gorilla 0-0 muri shampiyona tariki 3 Ugushyingo 2024.
Ntazinda, wagizwe Team Manager wa APR mu mwaka w’imikino wa 2022-23, abaye uwa mbere uhaniwe amakosa APR yaguyemo ashobora no gutuma iterwa mpaga, aho bivugwa ko hari n’abandi bayobozi bazabihanwa n’iyi kipe, yegukanye shampiyona y’u Rwanda ya 2023-24.
Ubwo APR yahuraga na Gorilla mu mukino w’umunsi wa munani, yari yabanje mu kibuga abakinnyi batandatu b’abanyamahanga, umubare nubundi wemewe mu matego agenga amarushanwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Gusa ibibazo byaje kuvuka ubwo APR yasimbuzaga, ikinjiza mu kibuga umunya-Mauritania Mamadou Sy asimbuye umunya-Rwanda Tuyisenge Arsene. Ibi byahise bituma APR igira abanyamahanga barindwi mu kibuga kandi itegeko rivuga ko batagomba kurenga batandatu bari mu kibuga.
Iyi kipe yaje kubona ko yakoze amakosa maze yinjiza mu kibuga Kwitonda Alain Bacca, wasimbuye Mohamadou Lamine Bah, ariko nubundi yari yamaze gukora ibara dore ko hari hashize iminota iri gukina ifite abanyamahanga barindwi mu kibuga.
Umukino urangiye Gorilla yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), isabira APR mpaga kubera gukinisha umubare w’abanyamahanga urengeje ugenwa n’amategeko.
Kuri ubu FERWAFA ntiratanga umwanzuro kuri iki kirego, gusa byitezwe ko APR izahabwa ibihano birimo no guterwa mpaga y’uwo mukino yahuyemo na Gorilla.
Itegeko rigenga amarushanwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ryavuguruwe tariki 1 Nzeri 2024, mu Ingingo ya 8.2 rivuga ko “Amakipe yo mu cyiciro cya Mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga batarenze 10 no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu mu kibuga.”
Photo: Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ubwo APR FC yakoraga amakosa yo gukinisha umubare w'abanyamahanga barenze abemewe n'amategeko mu mukino yanganyijemo na Gorilla 0-0.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...