Follow
APR yatewe mpaga kubera gukinisha umubare w’abanyamahanga urenze uw’abemewe n’amabwiriza agenga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakoze ayo amakosa mu mukino yanganyijemo na Gorilla 0-0 ku Cyumweru, tariki 3 Ugushyingo 2024, aho mu gice cya kabiri hari aho yageze igakina ifite abanyamahanga barindwi kandi itegeko ryemera batandatu nyuma yuko yari imaze gusimbuza.
APR kandi yaciwe amande angana 100,000 Frw kubera aya makosa.
Uyu mwanzuro ukaba wavuye mu nama ya Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yateranye kuri uyu wa Gatatu, yiga ku kirego cyari cyatanzwe na Gorilla umukino ukirangira.
Iyi mpaga y’ibitego bitatu yahise ishyira APR ku mwanya wa 15 ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota ane n’umwenda w’ibitego bibiri mu mikino itatu imaze gukina. Mu gihe Gorilla yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 18 mu mikino icyenda imaze gukina.
APR nayo yatangiye guhana bamwe mu bayobozi bayo kubera aya makosa yakoze mu mukino wayihuje na Gorilla, dore ko iherutse guhagarika Team Manager wayo, Eric Ntazinda.
Ubwo APR yahuraga na Gorilla mu mukino w’umunsi wa munani, yari yabanje mu kibuga abakinnyi batandatu b’abanyamahanga, umubare nubundi wemewe mu matego agenga amarushanwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Gusa ibibazo byaje kuvuka ubwo APR yasimbuzaga, ikinjiza mu kibuga umunya-Mauritania Mamadou Sy asimbuye umunya-Rwanda Tuyisenge Arsene. Ibi byahise bituma APR igira abanyamahanga barindwi mu kibuga kandi itegeko rivuga ko batagomba kurenga batandatu bari mu kibuga.
Iyi kipe yaje kubona ko yakoze amakosa maze yinjiza mu kibuga Kwitonda Alain Bacca, wasimbuye Mohamadou Lamine Bah, ariko nubundi yari yamaze gukora ibara dore ko hari hashize iminota iri gukina ifite abanyamahanga barindwi mu kibuga.
Umukino urangiye Gorilla yatanze ikirego mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), isabira APR mpaga kubera gukinisha umubare w’abanyamahanga urengeje ugenwa n’amategeko.
Itegeko rigenga amarushanwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, ryavuguruwe tariki 1 Nzeri 2024, mu Ingingo ya 8.2 rivuga ko “Amakipe yo mu cyiciro cya Mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi b’abanyamahanga batarenze 10 no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu mu kibuga.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...