Follow
Amagaju yatsindiye APR i Huye igitego 1-0 mu mukino wasoje ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwannda wabaye kuri iki Cyumweru.
Wari umukino w’ikirarane w’umunsi wa 15 wabereye kuri Stade Huye mu birori bya ruhago byabereye muri aka Karere ko mu Majyepfo y’u Rwanda mu mpeza z’iki cyumweru, dore ko kakiriye imikino ibiri yibirarane ya shampiyona.
Ndayishimiye Edouard, ukomoka mu Burundi, ni we wahesheje Amagaju iyi itsinzi iremereye ku gitego yatsinze ku munota wa 55.
Yafashije Amagaju kubona itsinzi ya mbere mu mateka yayo imbere ya APR.
Ni inshuro ya kabiri APR itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo guterwa mpaga na Gorilla kubera gukinisha umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga urenze uwemewe n’amategeko ya shampiyona.
Iyi tsinzwi yatumye APR isoza imikino ibanza iri ku mwanya ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 31, aho irushwa amanota atanu na mukeba wayo, Rayon Sports, iri ku mwanya wa mbere.
Amagaju yahise afata umwanya wa munani ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 21, inganya na Mukura ndetse na Rutsiro, ziri ku mwanya wa karindwi n’uwa gatandatu.
Photo: Amarangamutima yari yose kuri Ndayishimiye Edouard (uhetswe mu mugongo) wahesheje Amagaju itsinzi.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...