Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.

Uyu mutoza yasimbuye Haringingo Francis, weguye ku mirimo ye cyo kimwe n'umwungiriza we nyuma y'umusaruro mubi w'iyi kipe yo mu karere ka Bugesera.

Si ubwa mbere Banamwana agiye gutoza Bugesera, dore ko yayibayemo mu 2013. Yaciye kandi mu yandi makipe arimo Etoile de l'Est, Gicumbi, na Kiyovu Sports.

Muri uyu mwaka w'imikino, Banamwana yatoje Vision by'agateganyo mbere y'uko batandukana amazemo iminsi mike cyane ahita ajya gutoza ikipe y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Azungirizwa na Peter Otema ndetse na Ndayishimiye Eric Bakame, bari basanzwe bari mu bungiriza ba Haringingo.

Banamwana afite akazi katoroshye ko kugumisha Bugesera mu cyiciro cya mbere mu mikino isigaye ya shampiyona, dore ko ayisanze ku mwanya ubanziriza uwa nyuma – umwanya wa 15 – n'amanota 24 mu mikino 24.

Bugesera izakira Marines mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Mata 2025.