Follow
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri iyi kipe.
Aba batoza bombi basezeye nyuma y'umusaruro mubi wa Bugesera muri shampiyona, aho bayisize ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n'amanota 24 mu mikino 24.
Bugesera ntiyigeze itsinda umukino n'umwe muri itanu iheruka gukina, ndetse kuva shampiyona yatangira yatsinze imikino itanu gusa, itsindwa 10, inganya icyenda.
Uyu mutoza ukomoka mu Burundi yageze muri Bugesera mu Ugushyingo 2023, nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.
Bimwe mu byo yayigejejeho mu mezi 17 yari ayimazemo, harimo kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro, ndetse no kuyifasha kuguma muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mwaka w'imikino ushize.
Bugesera yatangaje ko Peter Otema na Ndayishimiye 'Bakame' Eric ari bo basigarana ikipe "mu gihe hari gushakwa umutoza uzatoza imikino isigaye."
Iyi kipe yo mu karere ka Bugesera ibaye ikipe ya gatandatu muri shampiyona y'u Rwanda itandukanye n'umutoza mukuru wayo muri uyu mwaka w'imikino, nyuma ya Gasogi United, Rayon Sports, Vision, Kiyovu Sports, na Etincelles.
Bugesera, iheruka gutsindwa na Rutsiro ibitego 4-2, izakira Marines mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona utegerejwe ku wa Gatandatu, tariki 26 Mata 2025.
Photo: Peter Otema na Ndayishimiye Eric, bari kumwe na Haringingo, ni bo bazasigarana Bugesera.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...