Follow
Police FC yatangaje ko yasinyishije Byiringiro Lague, uherutse gutandukana na Sandvikens IF.
Uyu mukinnyi w'imyaka 24 yasinye amasezerano y'umwaka umwe n'igice muri iyi kipe y'Igipolisi cy'u Rwanda.
Byiringiro yageze i Kigali yageze I Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Mutarama 2025, yakirwa n'abarimo Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, aho yaraje kurangiza ibiganiro n'iyi kipe, ikomoka i Nyanza, ubundi akayisinyira.
Gusa nyuma y'amasaha make ageze i Kigali, Police yahise yinjira mu isiganwa ryo kumusinyisha, ndetse birangira inaritsinze iramwegukana.
Biravugwa ko amasezerano Byiringiro yasinye muri Police ahagaze agaciro k'agera kuri miliyoni 80 Frw.
Byiringiro aherutse gutandukana na Sandvikens IF yo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Sweden yari amazemo imyaka ibiri, nyuma yo gusesa amasezerano y'umwaka umwe yari asigaranye.
Yageze muri Sandvikens muri Mutarama 2023 avuye muri APR FC, yatangiriyemo gukina nk'uwabigize umwuga.
Police yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa kane aho ifite amanota 23, irushwa amanota 13 na Rayon Sports, iyoboye urutonde.
Rwandan international Byiringiro Lague has officially joined the Police FC family on a 1.5-year deal from Sandvikens IF !Lague is here to make his mark. Lague is here to conquer! Welcome Lague, let’s make history together! ⚡#WelcomeLague #HereToConquer #GerayoAmahoro pic.twitter.com/3yDapzrDhp— Police Football club (@Policefc_Rwanda) January 6, 2025
Rwandan international Byiringiro Lague has officially joined the Police FC family on a 1.5-year deal from Sandvikens IF !Lague is here to make his mark. Lague is here to conquer! Welcome Lague, let’s make history together! ⚡#WelcomeLague #HereToConquer #GerayoAmahoro pic.twitter.com/3yDapzrDhp
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...