Follow
Byiringiro Lague yavuze ko impamvu amaze igihe adahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' ari uko umutoza mukuru atashimye imikinire ye, ashimangira ko nta kibazo bafitanye.
Uyu rutahizamu wa Sandvikens IF yagize ati "Numva haricyo umutoza atambonyemo abona ku bandi dukina ku mwanya umwe."
Byiringiro yagaragaje ko ikibazo cyabayeho hagati ye n'umutoza mukuru, Frank Torsten Spittler, ari uburyo yitwaye mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo Madagascar ibitego 2-0 tariki 25 Werurwe 2024, aho uyu mukinnyi yakubise agacupa hasi kubera umujinya ubwo yari amaze gusimbuzwa.
Gusa avuga ko ibyo byose byarangiye kubera ko yanasabye imbabazi umutoza Torsten, ndetse bakaba banaganira.
Yagize ati “Iyo umuntu arakaye akora amakosa aba atateganyije ariko byararangiye.”
Muri icyo kiganiro Byiringiro yagiranye n'urubuga rwa YouTube rwitwa Jako Media Show, yavuze ko mu mpera z'uyu mwaka w'imikino ashobora gutandukana na Sandvikens IF, yo mu cyiciro cya kabiri muri Sweden.
Yagize ati "Abafana bange bitege ko muri uyu mwaka ndajya mw'ikipe ikomeye, mbahishiye ibintu byiza."
Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yahakanye amakuru y'uko umutoza mukuru w'iyi kip...
Etincelles yafashe umwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 kur...
Police FC yatangaje ko yasinyishije Byiringiro Lague, uherutse gutandukana na Sandvikens IF.
Uy...
Perezida w'Umuryango wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahishuye ko Aruna Moussa Madjaliwa yanze gukina umukino wa shamp...
Byiringiro Lague yaseshe amasezerano yari afitanye na Sandvikens IF, nyuma y'imyaka ibiri ayikinira.