Follow
Umunyamabanga Mukuru akaba n'Umuvugizi wa Police FC, CIP Umutoni Claudette, yahakanye amakuru y'uko umutoza mukuru w'iyi kipe, Mashami Vincent yirukanwe.
CIP Umutoni yabwiye B&B Kigali ko Mashami Vincent atirukanwe na Police, gusa aca amarenga ko uyu mutoza ari mu nzira zisohoka mu ikipe.
Ati "Iyo bitavuye iwacu aba ari ibihuha. Nituramuka dutandukanye nawe, tuzabimenyesha itangazamakuru. Kugeza uyu munota tuvugana ntabwo turamusezerera."
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 8 Ukuboza 2024, ni bwo hasakaye amakuru avuga ko Mashami yirukanwe na Police FC kubera umusaruro mubi.
Amakuru B&B Kigali yamenye ni uko iyi kipe y'Igipolisi cy'u Rwanda iri gutekereza kwirukana uyu mutoza, ndetse impande zombi zikaba zatangiye ibiganiro byo gutandukana.
Mashami asigaje amasezerano y'amezi atandatu muri Police.
Uyu mutoza w'imyaka 44 yagizwe umutoza wa Police muri Nyakanga 2022, asimbuye Francis Nuttall Elliot, nyuma yo gutandukana n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yari amaze imyaka ine atoza.
Photo: Mashami Vincent ari mu nzira zisohoka muri Police FC.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yahamirije B&B Kigali ko ikipe yamaze gutandukana na Afhamia Lotfi, wari ...
Myugariro Bayisenge Emery yavuze ko umukino wa APR na Rayon Sports ari umukino wahindurira ubuzima umukinnyi uwariwe wese wa...
Umuvugizi w'abafana ba APR, Jangwani, n'uw'abafana ba Rayon Sports, Wasili, bahishuye byinshi ku mikorere mishya bazanye mur...
Kapiteni wa APR, Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye gukosora amakosa yose yakozwe mu mikino iheruka mu gihe bitegura guca...
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko yashyizweho ingamba zijyanye no gukurikirana uburyo amafederasiyo akoresha...