Follow
Umutoza mukuru wa APR, Darko Novic, yavuze ko ukutumvikana kuvugwa mu bakinnyi ba APR FC ari "ibihuha" ndetse ko nta shingiro bifite.
Hashize igihe bivugwa ko hari umubano utari mwiza hagati y'abakinnyi b'abanya-Rwanda ndetse n'abanyamahanga bakina muri APR FC.
Ibi byageze naho naho bamwe mu bakinnyi b'abanya-Rwanda bashinjwa kwima imipira ab'abanyamahanga mu gihe bageze imbere y'izamu kugira ngo badatsinda ibitego byinshi cyangwa ngo batange umusaruro mwiza kubarusha.
Gusa ibi byamaganiwe kure na Darko Novic mu kiganiro uyu mutoza n'ubuyobozi bwa APR bagiranye n'itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Gashyantare 2025.
Novic yagaragaje ko ibyo "bihuha" byahimbwe n'itangazamakuru ndetse n'abafana. Ati "Iki gihuha gishobora kuba cyaratangiriye ku bafana, abanyamakuru cyangwa abo duhanganye."
Uyu mutoza, ukomoka muri Serbia, yakomoje ku bakinnyi bashyizwe mu majwi barimo Mugisha Gilbert, agaragaza ibimenyetso by'uko babeshyerwa.
"Ikibabaje ni uko numvishe abenshi babishyira kuri Mugisha Gilbert. Ndababaza mwe muri hano. Umukino uheruka wa AS Kigali, Gilbert ntiyahaye umupira Omedi ngo ari we utera penaliti? Nonese ibyo wabikora udashyize hamwe? Ndabatumira mu myitozo i Shyorongi muzaze murebe ubumwe abakinnyi banjye bagirana."
APR FC ni imwe mu makipe afite abakinnyi b'abanyamahanga benshi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho kuri ubu ifite 12 nyuma yo kongeramo Djibril Ouattara, Hakim Kiwanuka, Denis Omedi, na Ismail Nshimirimana mu igura n'igurisha ryo muri Mutarama 2025, igatandukana na Apam Bemol, Godwin Odibo, na Johnson Chiebere.
Iyi kipe, y'Ingabo z'u Rwanda, yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 31, irushwa na mukeba wayo, Rayon Sports, amanota atanu.
APR, iherutse kwegukana Igikombe cy'Intwari itsinze Police kuri penaliti 4-2, igiye gutangira imikino yo kwishyura ikina na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu, 8 Gashyantare 2025.
Photo: Abakinnyi ba APR FC bavugwamo umubano utari mwiza.
Photo: Mugisha Gilbert yavugiwe n'umutoza Darko Novic, wahakane ibimuvugwaho.
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...