Follow
Ikipe y’igihugu ya Djibouti yatsinze u Rwanda igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’ibanze ryo gushaka itike ya CHAN wabereye kuri Amahoro Stadium.
Igitego cyatsinzwe na Gabriel Dadzie ku munota wa 78 nicyo cyahesheje intsinzi Djibouti, yari imaze umwaka umwe n’amezi ane idatsinda.
Amavubi yihariye umupira mu gice cya mbere ndetse n’icya kabiri gusa ntiyabasha kubyaza umusaruro uburyo bwinshi yaremye muri uyu mukino, wari witabiriwe n’abantu bake.
Nyamara Djibouti, itozwa na Abdirahman okieh, yabonye uburyo bumwe gusa bugana mw’izamu ihita inabubyaza umusaruro.
Ahmed Youssouf Omar yatanze umupira ashaka Dadzie, Nshimiyimana Yunusu ananirwa kuwugarira ufatwa n’uyu rutahizamu wa Arta/Solar7, wamusize maze ahita atsindira mu rubuga rw’amahina. Djibouti yatangiye guhanahana umupira cyane imaze gutsinda igitego.
Abasore ba Frank Torsten bagerageje kwishyura iki gitego ariko bakomeza kunanirwa kuboneza mu izamu uburyo babonaga harimo n'ubwaraswe na Ndayishimiye Didier, winjiye mu kibuga asimbuye, aho yatereye ishoti mu rubuga rw'amahina rifata igiti cy'izamu ku munota wa 88.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cya nyuma y’umukino, umutoza mukuru w’Amavubi Frank Torsten yavuze ko nta gisebo kiri mu gutsindwa na Djibouti.
Yagize ati “Iyo ikipe yacu iba ari Brazil, byari kuba ari igisebo, ariko ntabwo turi Brazil. Ikipe yacu sim bi, na Djibouti si ikipe mbi. Ndatekereza ko twakora ibirenze biriya, kandi nizeye ko tuzabyerekana ku wa Kane.”
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki 31 Ukwakira 2024, kuri Amahoro Stadium. U Rwanda nirwo ruzakira uwo mukino, dore ko ubanza wari wakiriwe na Djibouti, yasabye kwakirira mu Rwanda.
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahishuye ko ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire rya VAR rigiye kuzanwa muri shamp...
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yasobanuye uko amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe gukina muri sha...
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse abasifuzi batatu kubera amakosa y’imisifurire bakoze mu m...
Amakipe atatu, Al Hilal Omdurman, Al-Ahly Wad Madani, na Al Merrikh, yo muri Sudani ari mu biganiro na FERWAFA ndetse na Rwa...
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanyomoje amakuru yavugaga ko abasifuzi babiri, Ngaboyisonga Patrick ...