Follow
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko rizakoresha ingengo y'imari ingana na 15.297.147.920 Frw mu mwaka wa 2025.
Ibi byemerejwe mu nama y'inteko rusange idasanzwe y'iri shyirahamwe yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, 15 Gashyantare 2025, aho iyi ibaye ingengo y'imari nini FERWAFA igize mu mateka yayo.
FERWAFA yiteze ko aya mafaranga arenga miliyari 15 azaturuka ahantu hatandukanye, aho harimo asaga miliyari esheshatu na miliyoni 441 azaturuka muri Minisiteri ya Siporo.
Yiteze kandi asaga miliyari esheshatu na miliyoni 852 azaturuka muri FIFA, miliyoni 676 n'ibihumbi 800 azaturuka muri CAF, miliyoni 85 azaturuka muri Paris Saint-Germain, miliyoni 315 azaturuka mu myinjirize yo ku masitade, miliyoni 175 n'ibihumbi 500 azaturuka mu gukodesha hoteli yayo, arenga miliyoni 401 n'ibihumbi 185 azaturuka mu bindi bikorwa biyinjiriza, ndetse na miliyoni 350 iri shyirahamwe ryiteze gukura mu bindi bikorwa.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda rigaragaza ko 36% ku ijana y'iyi ngengo y'imari (angana na 5.517.587.730) azakoreshwa mu bikorwa byaryo bitandukanye riteganya mu 2025.
Ni mu gihe, 33 ku ijana (angana na 4.984.000.000) ateganyirijwe amakipe y'igihugu, naho 31 ku ijana (angana na 4.795.560.190) azakoreshwa mu kubaka no kuvugurura ibibuga bitandukanye, ndetse no kwita, kugura indi mitungo.
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yabwiye itangazamakuru ko ingengo y'imari uko yaba ingana kose itanyura cyangwa ngo isubize ibibazo byose bikeneye amafaranga mu mupira w'amaguru, agaragaza ko ahubwo hatoranyijwe iby'ingenzi ndetse n'ibikorwa byihutirwa.
Munyantwali yahishuye ko kandi FERWAFA iteganya kongera umubare w'amafaranga ahabwa amakipe y'umupira w'amaguru mu Rwanda, byumwihariko ayo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere, ndetse n'ibihembo bitangwa mu marushanwa ategurwa muri ruhago y'u Rwanda.
Ati "Turabyemeranyaho ko amafaranga amakipe ahabwa adahagije ugereranyije nuko tubyifuza, ariko nko ku cyiciro cya mbere nizera ko biza kwiyongera."
Yagaragaje ko mu kongera ibihembo bitangwa, bazafatanya na Rwanda Premier League, ndetse hakanashakwa abafatanyabikorwa bazabibafashamo.
FERWAFA yagaragaje ko yasoje umwaka wa 2024 ifite asaga miliyoni 292, mu gihe yari yatangiranye uwo mwaka arenga miliyoni 832.
Mu nteko rusange idasanzwe ya FERWAFA kandi hatorewemo Komisiyo y’Ubujurire y’Amatora, igizwe na Gasasira Jafari, Murekatete Fifi, na Me Nsengimana Jean d’Amour.
Munyantwali yabwiye itangazamakuru ko mu cyumweru kimwe kiri imbere hazatangazwa umutoza mukuru w'Amavubi, uzasimbura Frank Torsten.
Yavuze ko kandi FERWAFA iri muri gahunda yo gushyiraho umutoza uhoraho w'ikipe y'igihugu y'abagore, ahishura ko Cassa Mbungo André, yahawe ikiraka cyo gutoza imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Misiri.
Iyi nama y'inteko rusange idasanzwe yabaye mu gihe FERWAFA yitegura amatora muri Kamena 2025.
Photo: Perezida wa Ferwafa, Munyantwali Alphonse, (uri hagati), Visi Perezida, Habyarimana Marcel, n'Umunyamabanga, Kalisa Adolphe, mu nama y'inteko rusange idasanzwe.
Photo: Inama y'inteko rusange idasanzwe ya FERWAFA yitabiriwe n'abanyamuryango bayo, abagize Komite Nyobozi yayo, ndetse n'abandi.
Photo: Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, ubwo yatangaga ijambo mu nama y'inteko rusange idasanzwe.
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...