Follow
AS Kigali yatsinze Police igitego 1-0 mu mukino w'ikirarane w'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pele Stadium.
Iyi kipe, iri gutozwa na Mbarushimana Shabani nyuma yo gutandukana na Guy Bukasa, yahise ijya imbere ya Police, ifata umwanya wa gatatu n'amanota 17 ku rutonde rwa shampiyona nyuma y'imikino icyenda imaze gukina.
Igitego cya AS Kigali cyatsinzwe na Franklin Onyeabor ku munota wa 65, nyuma y'umupira w'umuterekano (freekick) wari utewe na Ntirushwa Aime.
Police yagerageje kurema uburyo bwo gutsinda igitego muri uyu mukino ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro ubwo yabonye burimo aho Iradukunda Simeon yananiwe gutsinda asigaranye n'izamu wenyine nyuma y'uko Ani Elijah ateye ishoti riremereye rikagarugwa n'umunyezamu Cuzuzo Aime Gael wa AS Kigali.
AS Kigali yari ifite amahirwe yo kubona igitego cya kabiri muri uyu mukino ubwo Emmanuel Okwi yazamukanaga umupira akawuha Shabani Hussein, ariko uyu rutahizamu ukomoka mu Burundi ateye ishoti rigarurwa n'umunyezamu Rukundo Onesme wa Police rikubita igiti cy'izamu.
Police yahise imanuka ijya ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 15 nyuma y'imikino icyenda imaze gukina.
Photo: Umunya-Nigeria Franklin Onyeabor yatsindiye AS Kigali igitego mu mukino wayihuje na Police, ihita ifata umwanya wa gatatu.
Rayon Sports yahagaritse umutoza mukuru wayo, Robertinho, "kubera impamvu z'uburwayi," nk'uko byatangajwe n'iyi kipe mu ruke...
Rayon Sports yatakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na Marines ibitego 2-2 kuri uyu wa Gatand...
Munyakazi Sadate, wayoboye Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yahishuye umugambi afite wo kugura iyi kipe agera kuri miliy...
Abafana ba Arsenal barenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika bagiye guhurira mu iserukiramuco rizabera ...
Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, y...