Follow
Rutsiro FC yagaruye mu kazi umutoza mukuru Gatera Moussa ndetse n'umunyezamu Matumele Arnold, bari barahagaritswe bashinjwa umusaruro mubi.
Gatera na Matumele bahagaritswe n'iyi kipe yo mu karere ka Rutsiro tariki 28 Mata 2025, nyuma y'uko banyagiwe na APR ibitego 5-0 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona wabereye kuri Sitade Umuganda.
Aba bombi bashinjwaga n'ubuyobozi bw'ikipe kugaragaza "umusaruro nkene" muri uwo mukino wa shampiyona, aho Matumele, usanzwe ari kapiteni wa Rutsiro yashinjwaga kugira uruhare rukomeye mu bitego ikipe yatsinzwe.
Gusa nyuma yo guhagarikwa umutoza Gatera yari yabwiye B&B Kigali ko impamvu zatumye ahagarikwa zidahuye n'ibikuye mu masezerano ye kuko umusaruro we udapimirwa ku mukino umwe.
Yari aherutse kandi kubwira Televiziyo y'u Rwanda ko yiteguye kurega Rutsiro kubera ko yamuhagaritse mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aho yanayishinjaga kumwicira izina.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 4 Gicurasi 2025, Rutsiro yatangaje ko Gatera na Matumele bagaruwe mu kazi nyuma y'ibiganiro byabayeho hagati y'ubuyobozi bw'ikipe ndetse n'umutoza.
Bagaruwe mu kazi mu gihe Rutsiro yitegura umukino w'umunsi wa 26 wa shampiyona, aho izakirwa na Rayon Sports ku wa 8 Gicurasi.
Mu maso ya benshi Rutsiro igaragara nk’ikipe yagize umwaka mwiza cyane kurusha uko byari byitezwe, dore ko iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 37, inganya na Police ya kane.
Fitina Omborenga yasabye Rayon Sports ko batandukana kubera ko iyi kipe itubahirije ibyo bumvikanye mu masezerano.
Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, nyuma yo gutsinda Barcelona ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyu...
Banamwana Camarade yahawe gutoza Bugesera mu mikino itandatu ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda isigaye.
Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahagaritse Mugiraneza "Migi" Jean Baptiste mu bikorwa byose bya ruha...
Haringingo Francis, wari umutoza mukuru wa Bugesera, ndetse n'umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku mirimo yabo muri ...