Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Rusanganwa Deo, yagaragaje ko umutoza w’iyi kipe, Darko Novic, akoze impinduka mu mikinire, yafata umwanya wa mbere ndetse ikanegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na B&B Kigali, Brig. Gen. Rusanganwa yavuze ko APR ifite ibisabwa byose kugira ngo yegukane shampiyona, ndetse ko urufunguzo rwabyo rufitwe n’umutoza Novic.

APR, ifite ibikombe byinshi (22) bya shampiyona y’u Rwanda, ntirafata umwanya wa mbere na rimwe muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri ubu, iri ku mwanya wa kabiri aho ifite amanita 42 mu mikino 21 imaze gukina, irushwa amanita ane na Rayon Sports ya mbere.

Brig. Gen. Rusanganwa yemeye ko ikipe iri ku gitutu cyo gutwara igikombe cya shampiyona kubera ko ubuyobozi bumukuriye bwatanze buri kimwe gikenewe n’ikipe, gusa agaragaza ko bari gufatanya na Novic kugira ngo barebe uko bahindura imikinire y’ikipe mu buryo bwayifasha kwegukana igikombe.

Ati “Turimo turagerageza kugira ngo turebe icyo umutoza yakora mu mikino icyenda isigaye, uko yahindura imikinire. Umutoza agize icyo ahindura twaba aba mbere.”

Yongeyeho ko atakorera Novic igenzura ry’uko azi gutoza cyangwa atabizi kuko umwaka w’imikino utararangira kugira ngo arebe niba azagera ku ntego yahawe zo gutwara igikombe.

Brig. Gen. Rusanganwa yavuze ko kandi nta bwoba atewe n’imbaraga ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyize mu gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka kuko atari bo bajya mu kibuga, ashimangira ko abatoza b’amakipe yombi ari bo bafite urufunguzo rwa byose.

Yagaragaje ko Rayon Sports ntacyo ibarusha kuko bombi bari gukina umupira umeze kimwe, bikagera no ku ikipe y’igihugu.

Brig. Gen. Rusanganwa yahishuye ko APR ifite gahunda yo kuzana Umuyobozi ushinzwe Siporo (Sporting Director) kubera ko ikipe “abantu bumva umupira w’amaguru neza.”